Theo Kgosinkwe na Nhlanhla Nciza bagize itsinda rya Mafikizolo rikomoka mu gihugu cy’Afuka yepfo ryatumiwe mu birori byo kwita zina, ni umuhango uteganijwe tariki 2 Nzeri 2018 hano mu Rwanda mu karere ka Musanze.
Nkuko bigaraga ku rukuta rwa Twitter yo KwitaIzina byemejwe ko iritsinda rizasusurutsa abazitabira umugoroba wo gusangira uzwi nka Gala Dinner uteganyijwe kubera muri Kivu Serena Hotel i Rubavu nyuma y’ibirori nyirizina bizabera mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze.

Ikigo cy’igihugu gishinze iterambere RDB ari nacyo gifite gahunda zo Kwita Izina abana b’ingagi mu nshingano kandi cyatangaje ko umuhanzi uzitabira ibirori nyirizina bizabera mu kinigi ari Alioune Damala Badara Thiam wamamaye nka Akon Umunya Senegal uba muri Amerika wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zatumye aba uwo ariwe magingo aya.
Umuhango wo kwita Izina ugiye kuba ku nshuro ya 12 aho abana b’ingagi bavutse hagati y’ukwezi kwa Nzeri 2017 na Nzeri 2018 bazahabwa amazina, uyu mwaka abana bazahabwa amazina basaga 19 bavukiye muri Parike y’ibirunga aho biteganyijwe ko bamukerarugendo banyuranye bazaba bitabiriye ibi birori.


