Ubwo hasozwaga ibikorwa by’umushinga Indashyikirwa urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo hagati y’abashakanye Ku wa 28 Kanama 2018, bamwe mu bafashamyumvire bagaragaje ko bene izi nyigisho zigomba no kujya mu mashuri.
Bavuga ko nubwo hari abibwira ko amakimbirane n’ihohoterwa bikorerwa mu ngo biboneka mu ngo z’abantu batiize, mu batuye mu byaro no mu bakennye si byo, ingo zo mu basilimu bize nazo ngo rigaragaramo.
Aha niho basaba leta ko mu mashuri hakwiye kujya hatangirwa inyigisho ku ihohoterwa abanyeshuri bagakura babizi aho kuzabyigishwa bamaze kubigeramo.
Umukozi w’umuryango wa RWAMREC mu karere ka Burera, Mukeshimana Consolée, wakurikiranye imikorere y’uyu mushinga, agira ati “ikibazo cy’ihohoterwa gikwiye kwigishirizwa hasi abana bakazamuka babizi bakabikurana .”
Ibi kuri we “ bizatuma igihe bageze mu ngo zabo batarikora.Kuko byagaragaye ko abize baba ari n’intangarugero mu bo bakorana ariko wagera iwabo ugasanga bahohotera abo bashakanye.”
Yungamo ko abenshi barikora batanabizi ko barimo guhohotera abo bashakanye ahubwo ari kubera sosiyete bakuriyemo ,babikora bakumva ko nta kibazo biteye.
Mu buryo bufatika ati” twagiye duhura n’abalimu n’abandi bakozi ari intangarugero mu bo bigisha, aho batuye bazi ko ari intangarugero nyamara mu rugo umugore yaragowe. Ntiyumva ko umugore nawe yakorera amafaranga. Yakuze abona abagabo ari bo bakorera ingo. Niba azi kudoda ntiyemere ko yatera imashini ngo adode ati guma mu rugo. Twabisanze muri ba bandi basobanutse».
Umuyobozi wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immaculée witabiriye isozwa ry’uyu mushinga na we yemeza ko “hari ingo nyinshi z’abasilimu ubona basohotse mu rugo bagiye mu kazi baseka ukibwira ko nta kibazo bafite. Nyamara ejo wajya kumva ukumva bageze mu rukiko barimo kwaka za gatanya.”
Akomeza avuga ko iyo ubyumvise utangara ukurikije uko wababonaga utatekerezaga ko nabo bagira amakimbirane n’ihohoterwa, abenshi ngo usanga babana mu nzu buri wese afite icye cyumba, bakaba beza bari mu bantu, mu kazi se ariko bagera iwabo bikaba ibindi bindi.
Agira ati “ubusanzwe ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi REB cyari cyavuze ko bizashyirwa mu nteganyanyigisho bikigishwa mu mashuri. Si nzi aho bigeze umuntu yakurikirana akabimenya, biramutse bikozwe no mu miryango izi nyigisho zigahabwa abana bakiri bato bakazikurana byagira umumaro umwana agakura azi uburenganzira bwa mugenzi we.”
Minisiteri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance avuga ko nubwo inyigisho zihariye ku ihohoterwa zitaragera mu mashuri mu buryo bwo kubiganiraho no guhugura nk’uko uyu mushinga wabikoraga ariko habayo za Club zo kurirwanya kandi bahabwa inyigisho zo gufasha abahohotewe no kubarangira aho bagana igihe bahuye naryo.
Indashyikirwa ni umushinga urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ihohoterwa rikorerwa mu ngo hagati y’abashakanye. Ushyirwa mu bikorwa n’imiryango ya RWAMREC na Rwanda Women’s Network ku bufatanye na Care International Rwanda utewe inkunga n’ikigo cy’Abongereza kigamije iterambere, DFID.
Watangiye muri Nzeri 2014, usozwa muri Kanama 2018. Mu myaka ine umaze wakoreraga mu mirenge 14 yo mu turere turindwi; Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera, Kayonza, Rwamagana na Bugesera .




