Abaganga bemeje ko impyiko n’uruti rw’umugongo bya Bob Wine byangirijwe bikomeye

Sangiza iyi nkuru

Abaganga b’inzobere b’ibitaro bya Rubaga mu mujyi wa Kampala bamaze kwemeza ko Impyiko y’ibumoso n’uruti rw’umugongo ahagana ku ijosi inyuma rwa Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bob Wine byangirijwe bikomeye bitewe n’iyicarubozo yakorewe mu kaduruvayo kabereye mu Karere ka Arua.

Aba baganga bemeje aya makuru nyuma y’igenzura raykorewe umubiri wa Bob Wine mu rwego rwo kureba uko ubuzima bwe bwifashe nyuma yaho hari amakuru yagendaga ahwihwiswa ko impyiko y’ibumoso y’uyu mugabo yangirijwe n’abashinzwe umutekano ba Uganda.

Inshuti ya hafi y’uyu muhanzi ikaba n’ushinzwe itumanaho, Ashburg  Kato ivuga ko Bob Wine akeneye indi mpyiko yo gusimbura iyangiritse kandi ko ibikomere yagize ku ruti rw’umugongo ari byo bituma atabasha kwicara cyangwa ngo agende neza.

Yagize ati” Byamaze kwemeza ko impyiko ya Bob Wine yangirijwe akaba ari yo mpamvu amerewe nabi. Abaganga b’ibitaro bya Lubaga  bemeje ko n’uruti rw’umugongo rwagize ikibazo akaba ari nayo mpamvu ababara iyo yicaye”

arton35340 40832
Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bob Wine

Uyu Kato kandi yemeza ko kugeza ubu n’ibindi bice by’umubiri bya Bob Wine bigikorerwa igerageza.

Ati” Ijisho rye ry’ibumoso na ryo ryari ryangiritse gusa ryaje kuvurwa, kugeza ubu hari gukorwa isuzuma ku mwijima.Abaganga barateganya ko habaho isimburangingo cyangwa kubagwa kwa Bob Wine mu rwego rwo kureba ko ahazaza ku buzima bwe hazira umuze”

Ku rundi ruhande, inzego z’umutekano zihakana ko nta hohoterwa ryakorewe Bob Wine na Mugenzi we Zaake Francis, imvugo Bob Wine ahakana yivuye inyuma akavuga ko ubwo inzego z’umutekano zinjiraga muri hoteli yarimo kuwa mbere w’iki cyumweru zamukubise bikomeye.

Depite wa Kyadondo y’iburasirazuba, Robert Kyagulanyi yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ibyumweru, ashinjwa gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kuba yaragize uruhare mu kugaba ibitero kuri imwe mu modoka ziherekeza umukuru w’igihugu ubwo hari amatora mu karere ka Arua.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *