Iburasirazuba: Minisiteri y'uburezi irihanangiriza ibigo by’amashuri bigaragaramo ibibazo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 28 Kanama 2018 mu nzu mberabyombi y’Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Aloyizi i Rwamagana habereye inama yaguye y’uburezi  yahuje  abayobora ibigo by’amashuri n’abayobozi bafite uburezi  mu nshingano   bose hamwe bagera ku 1172.

Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugene, yihanangirije abayobozi bayobora ibigo bikigaragaramo ibibazo birimo abana bata amashuri ,ibigaragaza isuku nke ,imitsindire  y’abanyeshuri iri hasi ndetse n’abana b’abakobwa baterwa inda

Minisitiri Mutimura yavuze ko abarimu n’abayobozi b’amashuri bakora akazi gakomeye ariko abasaba guhagurikira ibibazo bikigaragara bidindiza ireme ry’uburezi

Yagize ati: “Ndashimira abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abarimu muri rusange muri iyi ntara y’iburasirazuba imirimo myiza bakora ariko hari ibikwiye kunozwa bijyanye n’imirire ,ikoreshwa rya mudasobwa ,kurwanya ibiyobyabwenge no gukurikirana abana kugirango bere guta amashuri.”

Guvereneri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufurukye Fred,  yavuze ko inama yaguye y’uburezi yari igamije kwisuzuma no gufata ingamba zigamije guhindura uburezi mu ntara ayobora kugirango burusheho kuba bwiza

Ibigo bifite ibibazo byasabwe gushaka ibisubizo byihuse kugirango uburezi burusheho kugira ireme ariko bamwe mu bayobozi bayobora ibigo by’amashuri basanga hakiri imbogamizi kugirango barusheho gukora ibyo basabwe birimo ibibazo by’isuku bigaragara mu mashuri ndetse basanga bahawe ihurizo Bibazo byugarije uburezi

Umwe mu bitabiriye inama waganiye na Bwiza.com yavuze ko hakenewe ubufatanye n’ababyeyi n’inzego z’ibanze kugirango uburezi bugire ireme

Yagize ati: “Hakenewe ubufatanye hagati y’ababyeyi natwe abayobozi b’amashuri n’abarimu kuko batubwiye ko hari ibyo tugomba gukosora kandi natwe tubona ko bikenewe nko mu Karere ka Kayonza hari ibigo bimwe tudafite abarimu bigisha amwe mu masomo kandi ikibazo kikabagiterwa n’abashinzwe kuduha abarimu ,ikindi kuba abana bata amashuri ahanini binaterwa nuko ababyeyi batita ku bana babo ngo bakurikirane amasomo neza

Yakomeje avuga ko abandi kuba baterwa inda ahanini binaturuka ku burere bahabwa n’ababyeyi bohereza abana ku ishuri ariko ntibakurikirane uko bitwara hanze y’ishuri akabona hakenewe ubufatanye hagati yabo n’ababyeyi n’abayobozi kuko ari bwo ngo uburezi buzagira ireme aho kumva ko ari abayobora amashuri babona ibisubizo ku bibazo by’uburezi.

Muri iyo nama hanenzwe ibigo by’amashuri birangwamo ibibazo ababiyobora basabwa  guhindura imikorere .

Hagaragajwe ko abana bose bataye ishuri bagera ku bana 2000 naho abana b’abakobwa  162 batewe inda iyi mibare n’iyo kugeza mu gihembwe cya kabiri mu mwaka w’amashuri 2018 .

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *