Uburwayi Bobi Wine yakuye muri Gereza butumye yerekeza muri Amerika kwivuza -Amafoto

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi akaba n’umudepite mu gihugu cya Uganda Bobi Wine wari umaze iminsi afunzwe na Leta ya Uganda ndetse akaba yaranakorewe iyicarubozo nk’uko byemejwe n’abaganga bo kubitaro bya Lubaka ho mu gihugu cya Uganda, gusa kuri ubu akaba yemerewe kujya kwivuriza mu gihugu cy’Amerika we na mugenzi we Hon Zaake

Nkuko byemejwe n’abunganira  Bobi Wine mu mategeko , bemeje ko uyu umuhanzi akaba na Depite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ko yemerewe kujya kwivuriza muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Nicholas Opiyo abinyujije kuri twitter ye yagize ati”Ubu noneho nakwemeza ko Hon Bobi Wine agiye muri Amerika kwivuza ”

Ku munsi wo ku wakane tariki 30 Kanama 2018 umujyanama wa Bobi Wine mu byamategeko Robert Amsterdam yatangaje ko yangoye gutabwa muri yombi ubwo yageragezaga kujya ku kibuga k’indege.

Yagize ati”Yongeye gutabwa muri yombiBobi Wine ku kibuga cy’indege, nubwo  umucamanza yari yamuretse akongera gusubirana urupapuro rwe rw’inzira kubera ko yari acyeneye kuva mu gihugu kugira ngo ajye kwivuza”

Bobi Wine yafunzwe ashinjwa  ubugambanyi,gutunga imbunda, guteza imvururu mu baturage ndetse no gutera amabuye ku rukurikirane rw’imodoka zari zitwaye Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda gusa ibi byaha byose ntibikimuriho cyane ko urukio rwamuhanaguyeho icyo kuba atunze imbunda asigarana icy’ubugambanyi.

b1 bobi 1 bobi wine flown to london for treatment Bobi Wine injuries Bobi Wine protests over tax

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *