Kimisagara: Umusore yatewe ibyuma n’abantu bataramenyekana

Sangiza iyi nkuru

Abantu bataramenyekana mu rukerera rwo kuri uyu 1 Nzeri 2018 bateye ibyuma umusore witwa Ahmed Uwimana uzwi nka Nana utuye ahitwa mu Kuve ubwo yari ageze ahitwa ku Kidirishya mu murenge wa Kimisagara.

Uwimana w’imyaka 23 y’amavuko yatangarije Bwiza.com ko yatewe ibyuma  ku kuboko kw’ibumoso n’abasore babiri bari bamaze kuniga mushiki we yari aherekeje bashaka kumwabura telefoni n’isakoshi yari afite mu ntoki.

“Twari tugeze ku Kidirishya tugana Nyabugogo. Nasubije amaso inyuma mbona barimo kuniga mushiki wanjye,bamwambuye telefoni. Bavugaga ngo bamutere icyuma nanjye naje nshaka gufata uwari ufite icyuma, ahita akintera mu kuboko kuko mugenzi we yaramaze kumubwira ko ntashobora kumurwanya, ubwo mushiki wanjye bamujugunye hasi bariruka.

Uyu muturage avuga ko igikomere yatewe n’aba bagizi ba nabi kizamutera igihombo kuko muganga yamusabye kumara icyumweru cyose yivuza.

“Ibyo nkora banyishyura ku munsi, ni ukuvuga ngo iyo ntakoze sinshobora guhembwa. Ubwo nzamara icyumweru cyose ntakora,akazi kanjye kazahadindirira”

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu murenge wa Kimisagara, Salvator Rugamba avuga ko hari abajura babiri bafashwe mu gace ka Kimisagara gusa ngo ntazi neza niba baba muri bamwe bakoze ubu bugizi bwa nabi.

Ati” Hari abatawe muri yombi gusa sinzi niba ari bamwe bakoze ubwo bugizi bwa nabi,turacyabikurikirana gusa umutekano ntiwifashe nabi muri rusange muri Kimisagara”

Gusa uyu muyobozi avuga ko bafite ingamba zo gukomeza gukaza umutekano mu rwego rwo guhangana n’ibyaha by’ubugizi bwa nabi.

Avuga ku kibazo cy’ubugizi bwa nabi bumaze iminsi bugaragara mu murenge wa Kimisagara,Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SSP Emmanuel Hitayezu yavuze ko agiye gukusanya amakuru kuri ibi bibazo by’ubugizi bwa nabi bikomeje kubera mu Murenge wa Kimisagara.

Abaturage baganiriye na Bwiza.com bavuze ko ubugizi bwa nabi bukomeje kubera kuri uyu muhanda uva Nyabugogo ujya Kimisagara kuko ngo bahaterera abantu ibyuma ndetse bakabambura ibyabo.

Ibi bibaye nyuma yaho mu ijoro ryo kuwa Gatandatu tariki ya 19 Kanama 2018  Umunyamakuru w’imwe muri televiziyo zikorera mu Rwanda, BTN, Elise Nsengimana yajyanywe mu  bitaro bya CHUK muri ‘urgence’ nyuma yo guteragurwa ibyuma akagirwa intere n’abantu batahise bamenyekana. Kugeza ubu umwe muri bo akaba afunzwe nk’uko Umuyobozi w’Inkeragutabara mu murenge wa Kimisagara, Salvator Rugamba yabitangaje.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *