Si nzongera kuririmbira mu ruhame kugeza ubwo nzisubiraho -Bebe Cool

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Bebe Cool ukomoka mu gihugu cya Uganda yatangaje ko atazongera kuririmba ahariho hose kugeza ubwo we ubwe azatangariza impamvu yabimuteye.

Ibi bije nyuma yaho ubwo yari mu gitaramo cyabaye ku wagatanu  tariki 31 Kanama 2018 kikabera ahazwi nka Lugogo Cricket Oval hagaragaye imvururu n’imirwano ubwo Bebe Cool yageraga imbere y’abafana bakamuteragura amacupa arimo inzoga ndetse n’amabuye.

Bebe Cool ni we wagombaga kuririmba bwa nyuma mu bahanzi bo muri Uganda muri iki gitaramo cya Swangz Avenue All-Star cyari cyatumiwemo umuririmbyi wo muri Jamaica Tarrus Riley.

Amakuru aturuka mu binyamakuru byo muri Uganda avuga ko aba bafana batishimira Bebe Cool ari itsinda rishyigikiye Bobi Wine umaze iminsi afunzwe (ubu ari muri Amerika aho yagiye kwivuza) ritashimishijwe nuko uyu muhanzi Bebe cool atigeze agaragaza amarangamutima ye ku ifatwa n’ifungwa rya Bobi Wine kandi ari umuhanzi mugenzi we.

Abinyujije ku urukuta rwe rwa Facebook Bebe Cool yanditse amagambo agaragaza ko atewe agahinda n’ibyo yakorewe kandi ari umwana w’igihugu.

bebefb
Amagambo yitangarije kuri facebook ye

yagize ati”amazina yanjye ni Moses Bebe Cool Ssali ndi umugande wuzuye,umwisiramu,umubyeyi,umuvandimwe,ndetse n’inshuti yabenshi nabaye muri uru ruganda rw’umuziki wa Uganda mu gihe cy’imyaka 20 kandi nziko hari uruhare nashyizeho kugirango ube ugeze aha uri uyu munsi kandi ndabyishimira kuko niho nkura umugati”

Yakomeje avuga ku mpamvu ari gufatwa nabi muri iyi minsi ndetse n’inkomoko yabyo nuburyo bitagakwiye kuba gutyo

Yagize ati”Mbabazwa nuko mu bikora gutya kandi mba mparanira amahoro n’ukwishyira ukizana kwa buri muntu  ariko hari hashize iminsi ntuje ntashaka kuvuga kuri Politike y’ibyaberaga mu gihugu gusa nabajwe no guterwa amacupa nabashaka ko dutekereza kimwe ku bibazo bya Politike, gusa munyumve neza kubwo umutekano wanjye,umuryango,inshuti n’abafana mbabajwe no gutangaza ko mpagaritse kuririmbira mu ruhame kugeza ubwo nzagira icyo mbivugaho mbikoreye kubw’imana n’igihugu cyanjye”

bb
yashakagako bagumya kumutera amacupa
bb2
Abashinzwe umutekano baje kumukura ku rubyiniro ababera ibamba
bb3
byasabye imbaraga zidasanzwe

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *