Iyicarubozo ryakorewe Bobi Wine rishobora gushyira mu mazi abira Leta ya Museveni

Sangiza iyi nkuru

Hashize iminsi mike  depite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine hamwe na bagenzi be bafashwe bagafungwa nyuma bagakorerwa iyicarubozo. Ibi bamwe mu bavuga rikijyana bo mu turere twa Mbarara na Kabale bavuga ko bishobora gutuma Leta ya Uganda ijya mu kaga.

  Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com yagiranye n’ aba baturage  bemeza ko ibyabaye ku Bobi Wine na mugenzi we Francis Zaake ari icumu ryatewe mu bitugu by’ ubutegetsi Yoweri Kaguta Museveni.

Umwe muri aba twaganiriye ni Mugisha Rachid,  umukambwe w’ imyaka 73 y’ amavuko utuye mu gace ka Kakoba muri Mbarara akaba yarabaye no mu ngabo za Gen.Idi Amin Dada aza no gukora igisirikare cya NRA ya Museveni kuva muri 1986.

Uyu yemeza ko mu ntangiriro gahunda ya Perezida Museveni yari ihagaze neza ngo ndetse irengera inyungu z’ abaturage gusa ngo ibyo yakoreye izi ntumwa za rubanda bishobora gutuma abaturage bamubona ukundi.

Yagize ati” Tumaze kumenya ko Museveni aharanira inyungu ze bwite ndetse binashoboka ko ari we watanze itegeko ryo gukorera iyicarubozo abatavuga rumwe nawe’’.

Uyu mukambwe akomeza avuga ko ibi bikorwa byakorewe Bobi Wine ari ugukora mu jisho ry’ ABAGANDA bakomoka mu bwami bwa Buganda buyobowe na Ronald Mutebi II Muwenda biyumvamo ko aribo ba nyir’ igihugu.

Ati’’ Kuba Bobi Wine ari umuntu mutoya mbere ya Museveni ntibikuraho ko yatuma abaturage buririraho bakarwanya ubutegetsi bityo bikababera imbarusto yo gutangira imyivumbatanyo yanatuma ubutegetsi bwe buhirima nk’ uko byagenze mu Nkubiri y’ impinduramatwara mu Barabu(Arab Spring)’’.

Mu Karere ka Kabale twaganiriye n’ umusaza utarashatse ko amazina ye atangazwa,uyu musaza  avuga ko yabanye na Perezida Museveni kuva muri 1979. Uyu asanga imyigaragambyo iherutse kubera mu Mujyi wa Kampala ari ikimenyetso kigaragaza uburyo bamwe mu benegihugu bamaze kurambirwa ubutegetsi kandi ko babonye imbarutso bahangana n’ubutegetsi kakahava.

Ati’’ Kuba Museveni yafata Leta hagiye habaho imvururu ndetse n’ imyigaragambo myinshi ariko yategurwaga n’ abarwanya Leta bagakoresha abashomeri n’ abandi bishakira amaramuko ariko iyi myigaragambyo yo ntisanzwe!Igiteye amakenga n’ uburyo urubyiruko ruturuka mu moko yose rwahagarutse ruvuga Leta ya Museveni ntacyo ibamariye ko ahubwo akwiriye ikiruhuko’’.

Umwe mu barimu bigisha politiki muri za kaminuza za hano mu karere k’ibiyaga bigali, mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com muri Hoteli Royal Comfort mu mujyi wa Kabale yavuze ko Bobi Wine yamaze kwigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko rwize ariko rwabuze imirimo ndetse n’ abandi bantu bifuza impinduka badafite icyo bahomba mu kaduruvayo kabaho kagamije impinduka.

Mu mvugo yuje ijwi risa nkaho riri hejuru, iyi mpuguke yashimangiye ko igihugu cya Uganda ari umurage Imana yihereye abaturage bagomba gusangira bose.

Yagize ati’’ Nta muntu ugomba kunamba ku ngoma kuko atari akarima ku muntu bwite’’.

Iyi mpuguke ikomeza na none ivuga ko NRM ya Museveno ikwiriye kwicara mu maguru mashya ikiga uburyo yasaranganya ibyiza by’ igihugu birimo inganda, imitungo kamere nka peteroli ndetse n’ imyanya y’ ubuyobozi by’umwihariko  mu gisirikare.

Leta yahinduye umuvuno wo guhangana n’ abayirwanya

Leta ya Museveni yakunze kenshi guhangana n’ abatavuga rumwe nayo mu nzira zo gufunga abanyapoliti batavuga rumwe nayo ibya hato na hato.

Urugero rufatika ni ifungwa ry’ uwahoze ayoboye Forum For Democratic Change (FDC), Dr.Rtd Col Kiiza Besigye uzwi nka Kifefe.

Inshuro zitabarika uyu mugabo yagiye atabwa muri yombi agafungwa nyuma agafungurwa ariko ntiyegeze akorerwa bene iri iyicarubozo ryakorewe Bobi Wine na Zaake kugeza ubwo bajya kuvurirwa muri Leta Zunze Za Amerika.

Iki ni ikimenyetso simusiga cy’ uko Leta ya NRM iyobowe na Yoweri Kaguta Museveni yaba ibona ko opozisiyo ikwiriye guhashwa kuko igaragaza imbaraga ziri hejuru tugereranyije n’ iminsi ishize.

Icyo aba bavuga rikijyana kandi bakurikiye amateka ya politiki yaranze Uganda kuva yabona ubwigenge bahuriza ku kintu kimwe rukumbi.

Umwuka wa politiki uri muri Uganda ushobora gutuma iki gihugu gicikamo ibice bitewe n’ ubundi n’ imiterere kamere y’ iki gihugu(traditional structure) Uganda igizwe n’ uduce dutegekekwa n’ abami.

Byumvikane ko hatabayeho kumvikana ku mpande zombi, abaturage barushaho kwiyumvamo ndi Umusoga, Umuganda, Umunyankole, Umutooro, Umunyooro, n’ andi moko kurusha kuba Umunyayuganda.

Gaston Rwaka/Bwiza.com

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *