614631730_18355916218201410_362293187204079669_n

Micky yavuze ko Killaman atahawe inkwano ye kuko atari umubyeyi we

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mukobwajana Asifiwe uzwi nka Micky yasobanuye ibyavuzwe ku muhango w’ubukwe bwe na Agiraneza Pacifique, ahamya ko amafaranga y’inkwano ye atigeze ahabwa Niyonshuti Yannick nk’uko bamwe babyibwiraga.

Micky yavuze ko kuba Killaman yarambitswe ingofero yambarwa n’abakuru mu mihango yo gukwa bitari bivuze ko ari we wari uhagarariye umuryango wahawe inkwano, ahubwo ko bwari uburyo bwo kumushimira uruhare yagize mu rugendo rwe rw’ubwamamare.

Yasobanuye ko umugabo we yabanje kuganira n’umubyeyi we, bari no kumvikana ku buryo bwo gutanga inkwano, byose bikozwe mu bwumvikane n’umuryango we.

Mu magambo asobanutse, Micky yagize ati Killaman “ntiyagombaga guhabwa inkwano” kuko atari we wamubyaye, anashimangira ko kuba yamwambitse ingofero byari icyubahiro yamuhaye nk’umuntu wamubaye hafi, nk’uko yanagihaye abandi bamufashije mu rugendo rwe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *