Umuhanzi Diamond Platnumz yatangaje ko yemera ibyavuzwe ko umugore babyaranye, Hamisa Mobetto yagiye mu bapfumu ashaka kumuroga we n’umuryango we.
Mu kiganiro cyitwa Refresh kuri Wasafi TV,Diamond avuga ko nawe amajwi yumvikanamo Mobetto aganira n’umupfumu yayakiriye kandi yemeza ko ari aya Mobetto.
Ati” Ushaka kujya ku mupfumu ngo undonge njye na mama wanjye, ndabona mama wamwica kugira ngo nkunde nguhe inzu. Ayo majwi yangezeho , yewe nanjye barayanyoherereje. Iyo umuntu ayumvise yumva ko ari we, nanjye narabimubwiye ko ari we”
Uyu Muhanzi yongeyeho ko Mobetto agira uruhare rwo gutuma mama na mushiki we bagaragara nk’abantu babi muri rubanda ndetse ko ibi yabikoreye Zari Hassan batandukanye.

Ati” Abantu hari ibintu bajya bavuga nyuma bagasha kugaragaza ko mama na mushiki wanjye ari bo bafite ikibazo. Mama na mushiki wanjye nta kibazo bafite. Ni wowe wohereza aba bantu ngo batukane, ibi warabikoze no kuri Zari”
Mu magambo make, Mobetto yanditse kuri Instagram ati” Wibuke imbaraga zawe”
Ku rundi ruhande, se wa Diamond yahakanye yivuye inyuma avuga ko aya majwi ari amahimbano ko ababikoze bagamije gusiga icyasha Mobetto.
Ku ruhande rwa Mobetto,Ushinzwe inyungu ze, Beatrice Ndungu yatangarije Bongo5 dukesha iyi nkuru ko ibi ari ibinyoma kandi ko umukiriya we ntacyo bimubwiye, akomeje akazi ke.
Diamond na Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu witwa Nylan bibarutse mu mwaka wa 2017.


