Ibiganiro byari biteganyijwe guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran mu Busuwisi byamaze gusubikwa, ibintu byatumye havuka impungenge ko amasezerano y’agahenge impande zombi ziherutse kugirana ashobora kujya mu kaga.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Busuwisi yemeje ko ibiganiro byagombaga kubera muri Burgenstock Resort, hafi y’ikiyaga cya Lucerne, bitakibaye nk’uko byari byateganyijwe. Nta tariki nshya yatangajwe, gusa yavuze ko igihugu gikomeje kwitegura kwakira ibyo biganiro igihe cyose impande zombi zizaba zabyumvikanyeho.
Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Burasirazuba bwo Hagati avuga ko Iran yahisemo gutinza kohereza intumwa zayo kubera ibitero Israel ikomeje kugaba mu majyepfo ya Libani. Muri ibyo bitero byabaye mu ijoro ryo ku wa Kane no ku wa Gatanu, bivugwa ko byahitanye nibura abantu 18, mu gihe umutwe wa Hezbollah uvuga ko imirwano ikomeje gukaza umurego.
Iran yavuze ko kimwe mu byo ishyira imbere mbere yo gukomeza ibiganiro ari uko Israel ihagarika ibikorwa bya gisirikare ikorera muri Libani. Umukuru w’itsinda ry’abanyabiganiro ba Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko igihugu cye kitazigera kirenga ku “mirongo ntarengwa” cyihaye muri ibyo biganiro.
Yagize ati: “Niba umwanzi ashaka gukomeza ubushotoranyi, twagaragaje ko twiteguye gusubiza twivuye inyuma.”
Mu rwego rwo gushaka uko ikibazo cyakemuka, ibihugu byabaye abahuza birimo Pakistan, Saudi Arabia na Turukiya byemeranyije guhurira mu mujyi wa Alamein muri Misiri ku Cyumweru kugira ngo biganire ku buryo bwo gukomeza gushyigikira ayo masezerano.
Ku ruhande rwa Amerika, Visi Perezida JD Vance yari yiteguye kujya mu Busuwisi kuyobora ibiganiro mu izina rya Perezida Donald Trump. Gusa urugendo rwe rwahagaritswe ku munota wa nyuma nyuma y’uko gahunda z’ibiganiro zitabashije kunozwa.
White House yavuze ko intumwa za Amerika zari ziteguye ibiganiro, ariko ko uburyo bwo kubitegura bwagoranye, bityo Vance aguma i Washington DC.
Bivugwa kandi ko muri White House hari impungenge z’uko kuba Israel ikomeje ibikorwa bya gisirikare muri Libani bishobora kudindiza cyangwa no gusenya amasezerano y’agahenge Amerika na Iran biherutse kugirana.
Mu ijambo aherutse gutangaza, JD Vance yanenze imyitwarire ya Israel, avuga ko iyo aba ari umwe mu bagize Guverinoma yayo atari gukomeza ibikorwa bishobora gushyira mu kaga umubano n’umufatanyabikorwa ukomeye nka Amerika.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana igihe ibiganiro bishya hagati ya Amerika na Iran bizabera, ariko u Busuwisi bwatangaje ko bukomeje kwitegura kubyakira igihe cyose impande zombi zizaba ziteguye kongera kwicarana.


