Nzakomeza guhangana n’iyo napfa ngerageza-Bobi Wine

Sangiza iyi nkuru

Umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine yatangaje ko adateze kuva ku izima ngo areke kuvugira rubanda kabone n’iyo yahasiga ubuzima.

Mu kiganiro  cyihariye na BBC aho ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika,uyu mudepite yavuze ko kuba yarakorewe iyyicarubozo ubwo yari ari muri gereza bitatuma areka umugambi we wo kurwanira ukishyira ukizana kwa muntu.

“ Ndashaka guhamagarira abanyayuganda by’umwihariko urubyiruko kudacika intege, bagaharanira gukabya inzozi  z’ibyo bemera. Ntibagacike intege ahubwo bakomeze umurego kugeza igihe babonye  ubwigenge n’icyubahiro bibakwiriye”

Bobi Wine yongeraho ko azi neza ko ibikorwa arimo bishobora kuvamo icyiza cyangwa ikibi.

Ati” Nzakomeza kurwanira ukishira ukizana, iyi ni intambara ihobora kurangira dutsinze cyangwa dugapfa tugerageza”

Bobi wine yatawe muri yombi ashinjwa ubugambanyi mu kaduruvayo kabereye mu Karere ka Arua.

Kugeza ubu, impungenge ni zose ahitwa Kamwoya, mu Mujyi wa Kampala aho uyu mugabo yavukiye.

Bobi Wine ari muri Amerika nyuma yaho abaganga batangarije ko akeneye kwitabwaho bikomeye nyuma yo gusanga impyiko y’ibumoso ndetse n’uruti rw’umugongo ahagana ku ijosi rwarangiritse.

Biteganyijwe ko uyu munsi agirana ikiganiro n’ibindi binyamakuru mpuzamahanga muri Amerika.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *