Muri iki gihe umuhanzi Chris Brown ahanganye n’uwo babyaranye , Nia Guzman bapfa indezo y’umwana,Umuhanzi Rihanna yatangaje ko azi neza ko Chris Brown azakemura ibi bibazo ku buryo bukwiriye nk’umubyeyi.
Imwe mu nshuti za hafi za Rihanna nk’uko Hollywoodlife ibitangaza, yavuze ko Rihanna yifatanyije n’uwahoze ari umukunzi we muri ibi bihe yajyanywe mu nkiko na Nia babyaranye umwana w’umukobwa amusaba ko yakongera indezo yageneraga umwana.
Yagize ati” Rihanna yifatanyije n’uwo bakoze bakundana muri iki gihe ahanganye n’ibibazo by’uwo babyaranye. Yemera nta gushidikanya ko Chris akunda umukobwa we. N’ubwo ativanga mu buzima bwe, azi neza ko Chris yifuzaga kuba umubyeyi”
Indi nshuti ya hafi yemeza ko Rihanna ashyigikiye Chris Brown bitewe n’uko adahwema( Chris Brown) kugaragaza ko akimukunda.

Ati” Nta munsi washira Chris adatekereje kuri Rihanna. Amufata nk’umukobwa wa mbere ku isi ndetse ko ari urukundo rw’ubuzima bwe bwose. Chris Akunda kumva yabaho aticuza gusa ntiyishimira kuba hari icyavugwa nabi hagati ye na Rihanna”
Ubusanzwe urukiko rwategetse ko azajya atanga $ 2,500 ku kwezi nk’indezo nyuma birahinduka ashyirwa kuri $ 5,000
Uwo babyaranye ari we Nia Guzman yamaze kwitabaza umunyamategeko Lissa Bloom asaba ko indezo y’umwana yakongerwa ikagera ku $ 18,336 ni ukuvuga Frw 15,878,976

Nia Guzman wabyaranye na Chris Brown
Chris Brown w’imyaka 28 na Nia w’imyaka 34 y’amavuko babyaranye umwana w’umukobwa witwa Royalty mu mwaka wa 2014.
Aba bombi batangiye gutagira ibyo bumvikanaho ubwo impfura yabo iri hafi kuzuza umwaka umwe w’amavuko.


