Kwita Izina 2018: Minisitiri w’Intebe yasabye abashoramari kurushaho gushora mu bukerarugendo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, itariki 07 Nzeri 2018, mu Kinigi mu Karere ka Musanze habereye umuhango wo Kwita Izina abana b’ingagi 23, aho umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wari uhagarariye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, aho yasabye abashoramari kurushaho gushora mu bukerarugendo bikazatuma abasura u Rwanda bahamara igihe kirekire.

DmeyinnW0AA72A1

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, yabanje gushimira abagize uruhare muri iki gikorwa, abashimira n’uruhare rwabo mu gukomeza gukurikirana imikurire y’ingagi bise amazina.

Dme1xE5X0AAkkQ4

Yashimye kandi abashyitsi b’abanyamahanga bitabiriye Kwita Izina 2018 ku bufatanye bwabo ndetse n’ubushake bwabo bukomeje bwo gushyigikira u Rwanda mu kurinda inyamanswa n’Ingagi zo mu misozi by’umwihariko.

DmebllEW0AELFdf
Abanyarwanda bari babukereye

Yakomeje avuga ko uyu muhango atari uw’ibijyanye n’ubukerarugendo gusa ahubwo unafitanye isano n’abantu. Ati: “ Iyo turinda ibidukikije byacu n’ingagi zacu, dufasha abaturage guteza imbere imibereho yabo. Ahari imibanire yo mu mahoro y’inyamanswa n’abantu, haba hari inyungu zihuriweho .”

Yakomeje agira ati: “ Kuva 2005 guverinoma yafashe umwanzuro wo kugira umugabane igenera guteza imbere ibikorwaremezo bikikije pariki no gutera inkunga imwe mu mishinga igamije guteza imbere abaturage bazituriye. Kuva umwaka ushize ingano y’uyu mugabane yashyizwe ku 10% ivuye kuri 5% ”.

DmebllFXcAAvHg2

Minisitiri w’Intebe yakomeje ashishikariza abashoramari kureba amahirwe mashya ahari bagatanga umusanzu wabo mu bikorwa by’ubukerarugendo bitandukanye bizatuma abasura u Rwanda bahamara igihe kirekire.

Yagize ati: “ Twongeye gushishikariza by’umwihariko abashoramari, kurushaho gushora imari yabo mu bikorwa bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo. Ibi bizatuma abasura u Rwanda bagira ibintu byinshi bareba, n’umusaruro ukomoka ku bukerarugendo urusheho kwiyongera ”.

Umuhango wo Kwita Izina ubaye ku nshuro yawo ya 14, aho ingagi ziganjemo izavutse hagati ya Nyakanga 2017 na Kamena 2018, zahawe amazina.

Dme2mTzXoAAy2sA

Umuyobozi mukuru wa RDB, Clare Akamanzi, yavuze ko mu byumweru bibiri bya mbere Arsenal igiranye amasezerano y’ubufatanye n’u Rwanda, abashakisha amakuru ku Rwanda biyongereye. Bitandukanye n’uko mbere bashakishaga amahoteli ajyanye na Jenoside ubu bareba kuri Google ajyanye na Visit Rwanda, Amahoteli mu Rwanda n’ibindi bifitanye isano n’u Rwanda.

Laureano Bisan Etamé-Maye wakiniye Arsenal ni umwe mu bise izina

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite gahunda yo kuzamura umusaruro uturuka ku bukerarugendo ukazagera kuri miliyoni 800 z’amadolari mu 2024.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *