Drake agiye gukemura amakimbirane ari hagati ye na Chris Brown yatewe na  Rihanna

Sangiza iyi nkuru

 Umuraperi Drake atangaza ko ateganya gukemura ukutumvikana kuri hagati ya Chris Brown ahanini kwatewe n’uwigeze kuba inshuti yabo bombi ari we Rihanna.

Drake avuga ko ibi azabikora mu rwego rwo guha icyubahiro umuraperi Mac Miller witabye Imana bitewe no kunywa ibiyobyabwenge akarenza urugero nk’uki IB Times ibitangaza.

Umwe mu nshuti za hafi za Drake yatangarije Hollywoodlife ko  Drake azabikora mu rwego rwo guha icyubahiro Mac Miller yubahaga cyane mu bijyanye n’akazi ka muzika.

Yagize ati” Drake mu by’ukuri yababajwe n’urupfu rwa Mac Miller. Miller yari umwe mu nshuti ze za hafi, umwe mu bantu bari bazi iby’ubucuruzi, ni igihombo muri muzika”

Uyu muraperi yumva ko gukemura aya makimbirane ari uburyo bwiza bwo guha icyubahiro Mac Miller.

1536532380 mac miller
Umuraperi Mac Miller witabye Imana kuwa 7 Nzeri 2018

Iyi nshuti ya hafi iti”  Drake yumvako iki ari cyo gihe cyo gushyira ku ruhande amakimbirabe yagiranye na Chris Brown.Yifuza ko iki gihe cyaba icyo kubaka ibibahuza no kugerageza kuba abantu beza”

Uku kwiyunga ngo ngushobora gutuma aba bagabo bakorana indirimbo mu minsi iri imbere.

“ Drake yumva umunsi umwe yazinjirana na Chris muri studio, ni intambwe nto gusa ishobora gushimisha Mac Miller aho aruhukiye”

Drake si ubwa mbere agaragaje ko ashaka ko haba  ubwiyunge kuko no mu mwaka wa 2013 yatangaje ko yumva akwiye kwiyunga na Chris Brown.

Yagize ati”  Numva nakwicara hamwe amaso ku yandi gusa sinarebera  umuntu aramutse angabyeho igitero.  Kugira ngo abaraperi bapfe umugore, nako si ni umuraperi(…)”

Drake na Chris Brown ntibacana uwaka kuva mu mwaka wa 2012. Byavuzwe ko aba bagabo bateranye amakofi bapfa umuhanzikazi Rihanna ndetse hakabaho gukomereka.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *