Mu gihe Leta y’ u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga muri gahunda zigamije guteza imbere imibereho y’ abaturage hari ingingo zimwe na zimwe zikomeza kuba ingorabahizi ndetse zihangayikishije ubuyobozi ndetse na Sosiyeti muri rusange.
1.Ibiyobyabwenge:
Mu mbwirwaruhame z’abayobozi, akenshi bagaruka ku kibazo cy’ibiyobyabwenge banagaragaza ingaruka bigira ku buzima bw’igihugu ariko usanga hari ababyumvira mu gutwi kumwe bigasohokera mu kundi.
Mu mbwirwaruhame za Perezida Paul Kagame, mu nama y’ umushyikirano yo muri 2017 yagarutse ku kibazo cy’ ibiyobyabwenge cyugarije urubyiruko.

Kuba Perezida Paul Kagame yaratewe impungenge n’ iyi myitwarire igayitse ku rubyiruko rufatwa nk’ amaboko y’ igihugu, bigaragaza uburyo ababyeyi barushijeho guhangayika.
Kunywa inzoga ku rugero rurenze, gucuruza no gukoresha urumogi, Heroines, Cocaines n’ ibindi bifitanye isano nabyo nibyo bikomeje koreka abatari bacye n’ubwo bwose inzego z’umutekano n’iz’inzego z’ibanze zidahwema gukora ubukangurambaga.
2.Imyambarire iteye isoni:
Ibi abantu bamwe bafata nk’ iterambere cyangwa ubusirimu bikomeje kugaragara mu gihugu cyane cyane mu mijyi.
Mu muco nyarwanda ndetse no mu ndangagaciro kwambara umuntu akikwiza ni ihame ariko ku munsi wa none bamwe bamaze kugendera ku mvugo igira iti” Kiliziya yakuyeho kirazira”.
Gusa na none bigaragara ko sosiyete yacu ikiri inyuma kuko kenshi iyi myambarire iteye isoni tuyigana ku bihugu byateye imbere.
Urugero rufatika ni uburyo abanyarwanda biganjemo urubyiruko bakurikiranira hafi ibigezweho ku mbuga nkoranyambaga ubundi bakabyigana ako kanya.
Witegereje neza uzasanga abantu benshi basohokana imyenda abahanzi b’ abanyamerika bambara bari mu kazi ku rubyiniro cyangwa bari koga.
Iyi myimbarire y’ urukozasoni ishobora kurushaho gukurura imico mibi cyane irimo ubusambanyi n’ izindi ngaruka zaterwa nabwo.
Uko bimeze kose , kugeza magingo aya, mu Rwanda nta tegeko rihana, nta gihano runaka gifatirwa umuntu wese wambaye imyenda y’ urukozasoni mu ruhame.
3.Kuvugira kuri telefoni utwaye :
Iki kibazo gikomeje kuba ingutu, mu gihe ibarurishamibare ryashyizwe ahagaragara na polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ryerekana ko impanuka nyinshi ziterwa no kuba abashoferi bakoresha telefoni batwaye imodoka.

Nubwo tutifuje kugira uwo dutunga agatoki, bikunze no kugaragara ku bayobozi bakuru mu nzego zose bitwaza ububasha bafite bakavugira kuri telefoni. Aha buri wese yanenga abakagombye kuba intangarugero bica amategeko bayazi neza.
4.Kudasobanukirwa amategeko:
Ukutamenya ingingo zigize amategeko agenga ubuzima bw’ igihugu ni ikibazo gikomeye ku baturage muri rusange kuko bituma habaho guhora bicuza ndetse no guhorana ya mvugo igira iti”Iyo Mbimenya”.
Ingero ni nyinshi, abantu batari bacye ntibazi yuko gutukana mu ruhame, gusomya ku nzoga umwana kabone n’ubwo yaba ari uwawe, gukoresha umugore wawe imibonano atabishaka, n’ ibindi byinshi bihanirwa n’ amategeko.
Aha ndetse hari n’ imigani yitwazwa n’ abantu bigiza nkana cyangwa batazi icyo amategeko ateganya ,urugero” Imfizi ntiyimirwa”,” Umugore ntukarare umugabo” cyangwa se mushumba ntukarare amata”.

5.Ubushomeri:
Nubwo Leta y’ u Rwanda yagiye yerekana ubushake ndetse inavuga ko ishyigikiye ko urubyiruko rwihangira imirimo, bigaragara ko umubare w’ abashomeri ugenda ugwira uko bukeye n’uko bwije.
Ibarurishamibare ryagiye rikorwa mu myaka inyuranye kuva mu mwaka wa 1994 ryagiye rigaragaza ko amashuli abanza, ayisumbuye na kaminuza ziyongereye cyane ariko na none abasoza ayisumbuye na kaminuza bahura n’ ikibazo cyo kubura akazi.

Kuba benshi muri aba bashomeri ari urubyiriko rufite imbaraga ndetse n’ ubumenyi buhagije ni kibazo gikomeye cyugarije iterambere ry’ u Rwanda. Umubare w’abashaka akazi ukubye inshuro nyinshi akazi gahari, nk’urugero rwa hafi, mu karere ka Karongi bashakaga abakozi 71, ikizamini gikorwa n’abasaga 2200, mu kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ho bashakaga 156, hiyandikisha abasaga ibihumbi 15.
6.Virus itera SIDA:
Kuba Leta y’ u Rwanda yaragerageje kurwanya iki cyorezo ikangurira abantu kwirinda, kwipimisha ndetse no gufata imiti ku gihe ku banduye, hari abantu bamwe bataramenya ububi bw’iyi virus n’ingaruka zayo ku baturage b’igihugu.
Mu mwaka wa 2001, Leta y’ u Rwanda yatangije gahunda yo gufasha ababyeyi batwite bafite Virusi itera SIDA kurinda abana babo, iyi gahunda yafashije benshi kugeza n’iyi saha.
Muri 2011, yiyemeza kurandura burundu Virusi itera SIDA, umubyeyi yanduza umwana amutwite.
Ku itariki 10 Nzeri 2018, Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko Leta yiyemeje gukora ibishoboka byose kugira ngo harandurwe burundu ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu bana bavuka.
Kuba hari benshi batarumva neza ingaruka za Virus itera SIDA ku buzima bw’uwayanduye, ku muryango n’igihugu muri rusange, ni imbogamizi igikoma mu nkokora iterambere ry’igihugu.
Gaston Rwaka/Bwiza.com

