Umuhanzi Diamond ukorera umuziki mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko akeneye umuntu wamuhundagazaho urukundo cyane ko muri iyi minsi ari wenyine mu rukundo nkuko abyitangariza.
Ibi abitangaje nyuma yaho hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ye na Hamisa Mobetto ashinja ku mujyana mu bapfumu nubwo uyu mugore abihakana.
Abinyujije kuri instagram ye Diamond Platnumz yatangaje ko ari inzira karengane kandi ari wenyine mu rukundo akeneye umukunda.
Yagize ati”Ndumwere…kandi ntamukunzi mfite uwaba yiteguye gukunda umuhungu w’umukene nkanjye yankunda amarembo arafunguye”

Diamond atangaje aya magambo nyuma yaho byavugwaga ko ari kwitegura ubukwe bwe nuyu hamisa Mobetto ashinza gushaka ku muroga we n’umuryango we.
Kugeza magingo aya uyu muhanzi Diamond afite bana batatu bazwi yabyaye ku bagore babiri, harimo babiri yabyaranye na Zari Hassan batandukanye mu kwezi kwa Gashyantare ndetse n’umwe w’umuhungu yabyaranye na Hamisa Mobetto nawe batameranye neza muri iyi minsi.


