Umuraperi T.I n’umugore we, Tameka Harris uzwi nka Tiny bavuga ko kugeza ubu nta ruhande babogamiyeho ku makimbirane ari hagati ya Nick Minaj na Cardi B bitewe n’uko bakunda aba bahanzi bombi.
Mu kiganiro cy’ihariye imwe mu nshuti z’uyu muryango itatangajwe amazina yagiranye na Hollywooflife, yavuze ko mu by’ukuri byagoye T.I n’umukunzi we kugira uwo bashyigikira cyangwa ngo banenge.
Yagize ati” Barabakunda bombi, ntabwo biboroheye na gato. Abantu bose bumva bagira uwo babogamiraho. Tiny asanzwe ari inshuti ya Cardi B gusa nanone akunda Nick Minaj. Biramugoye ariko T.I yamusabye kutabyivangamo”

Abahanzi n’ibyamamare bitandukanye bakomeje kwerekana aho bahagaze muri ibi bibazo bya Cardi B na Nick Minaj. Benshi bakomeje gushima Nick Minaj kuba yarihanganye ntarwane na Cardi B wamushijaga kumujora ku nshingano za kibyeyi z’umwana we, Kulture.
Ni nyuma yaho Umuraperikazi Cardi bivugwako basanzwe bafitanye beef yamwibasiye amutuka ibitutsi bikomeye ndetse anamutera rumwe mu nkweto yari yambaye ubwo bahuriraga mu birori bya New York Fashion Week Party kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.
Ku rundi ruhande, Nick Minaj yagiriye inama mugenzi we Cardi B ko ashobora kuzahasiga ubuzima nakomeza gushaka guhangana n’abandi bantu.
Ibi yabitangaje mu kiganiro kuri Queen Radio kuwa 10 Nzeri, avuga ku bushotoranyi yakorewe na Cardi B mu birori byabereye muri New York.


