Umugabo witwa Munyaneza Seth wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yitwikiye mu nzu bivugwa ko yari amaze kwiciramo umugore we witwaga Kayitesi Jeannette.
Ibi byabaye ahagana saa Moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, uyu mugabo n’umugore we ngo bakaba bari basanzwe bafitanye amakimbirane.
Amakuru abaturanyi b’uyu muryango batangarije Bwiza.com, avuga ko nyuma yo kwica umugore we bari bafitanye abana babiri, nawe yahise atwika inzu babagamo, bombi bahiramo, biba ngombwa ko imirambo yabo ikurwamo ku bufatanye bw’abaturage na polisi babanje kuzimya inzu yagurumanaga.
Bavuga ko bari baraye barwana, mu gitondo ngo nibwo yahamagaye umuyobozi w’ishuri abana be bigaho amuha amafaranga y’ishuri ibihumbi 14 amusaba kuza kuyamujyanira kuri banki, uyu ati “yamuhamagaye aramubwira ngo nagera inyuma y’igipangu amubipe, ahageze arabikora arayamushyira adashaka ko agera mu rugo”.
Muri icyo gitondo kandi ngo yabanje kujyana abana ku ishuri, avuyeyo atuma n’umukozi amata ku muhanda. Bikekwa ko ibyo byose yabikoraga yarangije kwica umugore we, ngo kuko icyumba yari arimo yari yagifunze.
Ikindi abaturanyi bahurizaho, ngo ni uko uyu mugabo yishe umugore we akanatwika inzu yari yabanje kubitegura. Ko ibyangombwa by’ubutaka n’imyenda y’abana yari yabanje kubisohora mu nzu, anandika urwandiko rw’uwo asigiye abana be [mushiki we] ndetse na lisansi yatwikishije iyi nzu ngo ikaba yari iyirimo.
Umuyobozi w’umudugudu wa Biraro, Mukamurigo Marie Odette avuga ko ku itariki 7 Nzeri 2018, ubuyobozi bwari mu kibazo cyabo. Ati “barampamagaye tuza mu kibazo cyabo, umugore yamuregaga avuga ko yafunze icyumba, anamurega ko ngo yasambanyije umukozi ku isabato, twarabunze ariko ku wa Mbere umugabo yarampamagaye ambwira ko umugore yanze korohereza umukozi ngo atahe”.
Munyaneza na Jeannette bari bafitanye abana babiri, imirambo yabo yajyanwe ku bitaro bikuru bya Rwamagana mu masaha ya yine n’igice.

Ngabonziza Justin/Bwiza.com

