Mu gihe umuhanzi Chris Brown adakozwa ibyo kongera amafaranga y’indezo y’umukobwa we Royalty, umunyamategeko wa Nia Guzman, ari we babyaranye yamaze kwemeza ko uyu mugabo agomba kongera aya mafaranga binyuze mu rukiko.
Umunyamategeko wa Guzman ari we Lisa Bloom yatangarije ikinyamakuru The People ko asanga indezo y’umwana ikwiye kuva ku $5,000 akaba $ 18,000 ni ukuvuga asaga Frw 15,840,000 kuko ngo asanga ayo Chris Brown asanzwe atanga ari make ugereranyije n’amafaranga yinjiza.
Umunyamategeko mu nzu y’abanyamategeko ya California, David T.Pisa yabwiye ikinyamakuru Hollwoodlife ko urukiko rushobora kwemeza ko amafaranga yiyongera rugendeye ku ngingo ebyiri zifatika.
Ati” Nia Guzman ashobora kongererwa amafaranga n’urukiko hagendewe ku ngano y’ayo Chris Brown yinjiza. Ikindi kandi hashobora kurebwa hakenewe angahe ateganywa n’amabwiriza”
Ibi ni nabyo Lisa Bloom yakomojeho avuga ko kuba amafaranga ya mbere yarateganywaga n’itegeko bitafatwa nk’ivanjiri ko atahinduka.
Ni mu gihe Chris Brown avuga ko ibyo amategeko ateganya bidakwiriye kuko birenze ibyo umwana na nyina bakenera gusa umunyamategeko Pisa David avuga ko hitabazwa uburyo bwitwa ‘Disso Master ‘ kugira ngo hagenwe umubare ukwiriye”.
Umunyamategeko David avuga ko Nia Guzman akwiriye nawe gukora akitunga kuko afite ubuzima bwiza bubimwemerera aho gutega amaboko Chris Brown.

Uyu munyamategeko yemeza ko $ 5,000 atarimo imisoro ahagije ku kuba yarera umwana w’imyaka ine.
Inyandiko yabonywe n’ikinyamakuru, Blast ivuga ko Chris asanga guha umwana buri kimwe asabye kwaba ari ukumwangiriza mu bijyanye n’indero.
Chris Brown w’imyaka 29 na Nia w’imyaka 34 y’amavuko babyaranye umwana w’umukobwa witwa Royalty mu mwaka wa 2014.
Aba bombi batangiye gutagira ibyo bumvikanaho ubwo impfura yabo iri hafi kuzuza umwaka umwe w’amavuko.


