Umuhanzikazi Selena Gomez yagize ikiniga nyuma y’amakuru yasakaye ko uwo bahoze bakundana, Justin Bieber bivuzwe ko yaba yarakoze ubukwe mu ibanga.
N’ubwo Hailey Baldwin yabwiye Tmz ko iby’aya makuru ari ibinyoma, inshuti ya hafi ya Selena Gomez yabwiye Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko ibi byamukoze ku mutima cyane kuko yari yiteze ko hari igihe yazongera gusubirana na Justin Bieber nk’uko byagiye bibaho na mbere.
Iyi nshuti ya Selena Gomez yagize iti” Yagize ikiniga gusa arishimye nyuma yo kumva aya makuru y’ubukwe”
Iyi nshuti ya hafi ivuga ko iby’aya makuru byamufashishe kuvanayo amaso ku kuba yakongera gukundana na Justin Bieber ukundi.

Iti” Ubu noneho arumva ko ashobora gukomeza. Ibi byatumaga Selena Gomez adashobora kwishakira urukundo rwe .Ubu azi ko byose birangiye, asa n’uruhutse”
Iyi nkuru ikomeza ivuga ko kuba Selena Gomez na Justin Bieber baragiye barangwa no gutandukana bya hato na hato nyuma bagasubirana bigiye kurangizwa n’ubu bukwe .
Umwe mu babikurikiranira hafi yabwiye Hollywoodlife ko mu by’ukuri aya makuru yarwanye no gusubiza inyuma amarira nyuma yo kumva inkuru y’ubukwe bwa Justin Bieber gusa ngo yamaze kubyakira mu mutima we.

Biravugwa ko Justin Bieber na Hailey Baldwin bakoze ubukwe kuwa 13 Nzeri 2018 mu ibanga kandi ngo barateganya kubikora imbere y’inshuti n’umuryango mu cyumweru gitaha nk’uko TMZ ibitangaza.
Zimwe mu nshuti za Selena Gomez zemeza ko nubwo Selena atabyitaho cyane, ngo hakiri ibimenyetso bifatika bigaragaza ko agikunda Justin Bieber dore ko ngo yagerageje kenshi kubungabunga urukundo rwabo rwari rumaze kuzamo agatotsi ariko bikanga.

Ku rundi ruhande, ibishushanyo by’uyu mukobwa bikaba bikigaragara ku mubiri wa Justin Bieber kuko atarabisiba bityo bikaba bigaragaza ko bashobora kuba bagikundana ariko ntibabibwirane.
Urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber rwatangiye guhwihwiswa mu 2010. Nyuma y’umwaka umwe muri Mutarama nibwo batangaje ko bakundana ku mugaragaro ubwo bari mu biruhuko muri St. Lucia

Aba bombi baje gutandukana gusa hariho icyizere ko mu 2017 basubirana n’ubwo umuryango w’uyu muhanzikazi wabirwanyaga.
Ibi nibyo byatumye hagana muri Mutarama, 2018 selena Gomez agira ihungabana hakitabazwa ibitaro.
Selena Gomez na Bieber batandukanye muri Werurwe, 2018 nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire urukundo rwabo ruri muri bomboribombori.



