Umuhanzikazi Rihanna mu ikanzu idasanzwe- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Rihanna yatunguranye mu myambarire ubwo yahingukaga mu ruhame yambaye ikanzu ndende, ariko ifunguye mu gatuza, ubwo yitabiraga ibirori by’isabukuru ya kampani ye.

Ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, nibwo Rihanna yitabiriye ibiroro by’isabukuru y’umwaka umwe, kampani ye ikora ibijyanye n’ubwiza ‘Fenty Beauty’ imaze ikora. Ibirori byabereye mu gace ka  Brooklyn, mu mujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyamamare muri muzika, Rihanna w’imyaka 30 y’amavuko, yari ahanzwe amaso na benshi, camera zamutunzwe atambuka kuri itapi itukura bafotora, yambaye iyi kanzu ye idoze mu buryo bwatangariwe na benshi.

Ikinyamakuru Dailymail dukesha iyi nkuru, gitangaza ko mu maso ya Riri (Rihanna) yagaragaraga nk’uwatunguwe, maze atangariza abafana be bari aho ati “Ndabashimira mwe mwese mwaje aha, mu kanya kashize bamwe mwabonye icyo natangaje ku rukuta rwanjye rwa Instagram, nsesekaye aha, ndabakunda mwese nshuti”.

Kampani ‘Fenty Beauty’ ya Rihanna yafunguwe ku mugaragaro muri Nzeri umwaka ushize, mu minsi 40 gusa yari imaze ifunguwe, ngo yinjije akayabo k’asaga miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.

w1 1 w2 1

w3b horz  w4  w6 w7 w8 w9

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *