Abunganira Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza ku itariki ya 9 z’ukwa kabiri 2016 batanze ikirego mu rukiko rwisumbuye rwa Paris barega uwo batazi kuba yaratanze amakuru atariyo agamije gusebya igihugu. Uwo barega utazwi bavuga ko yatanze amakuru kuri Televiziyo France 3 ku itariki ya 13 z’ukwa mbere 2016. Ayo makuru agaragaza video y’ubugizi bwa nabi bwakorewe abaturage bo ntara ya Karusi iherereye mu burengerazuba bw’amajyaruguru y’u Burundi.
Nyuma y’iminsi ibiri gusa iyi video itambutse byaje kugaragara ko ayo makuru atari ayo mu Burundi ahubwo yari muri Afurika y’u Burengerazuba. France 3 ikaba yarasabye imbabazi z’ikosa ryari ryakozwe. Abavoka ba Perezida Nkurunziza bakaba bavuga ko batakwemera ko ibyo birangira gutyo.

«Ubwoba ni bwose » aya ni amwe mu magambo yatangije inkuru yatangajwe kuri France 3 ku itariki ya 13 Mutarama 2016 aho iyi nkuru yagaragazaga amashusho ateye ubwoba y’inkomere. Izi nkomere ziteye ubwoba umunyamakuru wakoze iyi nkuru avuga ko izo nkomere ziteye ubwoba ari iz’abarwanya ubutegetsi bwa Perezida Nkurunziza bishwe muri iyi ntara hari hashize iminsi ibiri. Aba bishwe ngo bahoze mu ishyaka riri ku butegetsi.
Nyuma y’ukwezi kumwe iyi nkuru itambutse kuri France 3, yongeye kugaragara ku mbuga nkoranyambaga kandi ururimi yakoreshwagaho muri iki gihe ntirwari ikirundi.
Perezida Nkurunziza avuga ko ibi ari akagambane kagamije kwangiza isura nziza y’igihugu. Nyuma y’ukwezi kumwe inkuru itambutse Perezida Nkurunziza yatanze ikirego arega umuntu utazwi kuba yarakwirakwije amakuru y’ibihuha.
Maà®tre Arthur Vercken umwe mu bavoka ba Perezida Nkurunziza avuga ko uwari inyuma y’ibi bikorwa ari Bernard Maingain.
Ati « iyi kinamico yoherejwe kuri France 3 na Avoka w’umubiligi Bernard Maingain ubwo bari mu kiganiro Soir 3 gica France 3 berekana amashusho nk’ibihamya nyakuri ariko bitari byo bigaragaza ihungabanywa ry’uburenganzira bwa muntu mu Burundi. Ati ibyo byose ni ibinyoma. Niyo mpamvu Perezida Nkurunza yansabye ko natanga ikirego. »
Maà®tre Maingain we yemeza ko habayeho kwibeshya ubwo yerekanaga amashusho yerekanaga ibyabereye Karusi nk’ibimenyetso by’ubwicanyi bwaberaga i Karusi bukorwa n’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


