Umuhanzi Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine umaze iminsi 15 yivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda avuga ko ubu yatangiye koroherwa.
Robert Ssentamu Kyagulanyi ni Umunyamuziki akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, ku wa 13 Kanama 2018 nibwo yafashwe n’inzego z’umutekano za Uganda arafungwa nyuma bitangazwa ko yakorewe iyicarubozo, agejejwe mu rukiko nibwo rwategetse kumufungura by’agateganyo ndetse anemererwa kujya kwivuriza muri USA.
Umwe mu bakurikiranira hafi iby’amakuru ye wo mu gace ka Kyadondo, aratangazako Bobi Wine yatangiye koroherwa, akaba anabasha gutambuka nta mbago.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru ChimpReport cyo muri Uganda, ngo iyi nkuru idasanzwe ije mu gihe abafana ba Bobi Wine bari bamaze igihe bahangayikishijwe n’uburyo yakorewe iyicarubozo bityo bagakeka ko bishobora kuzamuviramo ubumuga bwa zimwe mu ngingo z’umubiri cyane cyane amaguru, nka kimwe mu gice yakoreshaga abashimisha.
Biteganyijwe ko nyuma yo kusezererwa n’ibitaro azasubira muri Uganda aho agombwa kuzakomeza gukurikiranwa n’inkiko ku byaha ashinjwa birimo n’icyubugambanyi.
Depite Bobi Wine yatawe muri yombi ubwo habaga imyigaragambyo mu gace ka Arua ndetse n’umushoferi we akaharasirwa agahita ahasiga ubuzima. Nyuma Wine yaje gutangaza ko ababikoze ari we bari bagambiriye kwica.
Muri iyo myigaragambyo kandi ni nabwo imodoka zari ziherekeje Perezida Museveni zitambitswe imwe muri izo ikamenwa ikirahuri cy’inyuma, Bobi Wine n’abandi badepite bagenzi be bagatabwa muri yombi bakekwaho kugira uruhare muri iyo myigaragambyo.

Iryamukuru Angelique/ Bwiza.com


