Imbunda n’amasasu byaraye bitahuwe mu baturage batuye mu Mujyi wa Bunia kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 ubwo Polisi yakoraga umukwabu utunguranye.
Ibikoresho n’imbunda byafashwe bikweka ko byaba ari iby’umutwe wa FDLR kuko hari hashize iminsi mike uyu mutwe uri mu mirwano n’ingabo za Leta muri aka gace.

Umuvugizi wa Polisi mu gace ka Ituri Majoro Abeli Mwangu yabwiye Radio Okapi muri uyu mukwabu hafatiwemo nanone abantu 16 bamwe muribo bafatanywe izi ntwaro abandi bafatanwa urumogi ndetse n’imbunda n’amasasu yazi. Uyu mutegetsi akaba yirinze gutangaza ingano y’ibyafashwe muri uyu mujyi.
Yakomeje avuga kandi ko uyu mukwabu n’uwawubanjirije wari ugamije kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bimaze iminsi bivugwa muri aka gace, aho abaturage batandukanye bavuze ko bikorwa na FDLR ifatanyije na Mai Mai. Ariko nyamara iyi mitwe yombi ya gisirikare hakaba hari hashize igihe gito cyane yirukanywe muri aka gace.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


