Igihugu cy’u Bundinde gituwe n’abaturage basaga miliyari 1,252 (muri 2013), iki gihugu cyubatse igisirikare cyacyo gikomeye ku buryo gifite umubare w’abasirikare basaga miliyoni 3,5 abahora mu kazi bakaba basaga miliyoni 1,325.

Uyu mubare munini w’abasirikare b’u Buhinde bakora kinyamwuga bakanahabwa imyitozo ihambaye, ibyo bihesha iki gihugu kuza ku mwanya wa 4 ku isi mu bihugu bifite igisirikare gikomeye nyuma ya USA,Russia n’Ubushinwa.
Abasirikare b’u Buhinde bakorana imyitozo idasanzwe n’aba Nepal, bikaba bikubiye mu masezerano basinyanye mu mwaka wa 2011.

Iyi myitozo ikaba yibanda cyane ku kurwanya ibitero by’iterabwoba ndetse no kwimenyereza urugamba rwo mu ishyamba hakoreshejwe intwaro cyangwa indi mitego yahashya umwanzi.

Mu mwaka w’1941 nibwo Ubuhinde bwatangije ishuli ryigisha iby’imitozo ya gisirikare idasanzwe (special force), iyi myitozo ikaba ikunze kugaragaramo ibyago byinshi dore ko ipfiramo abatagira ingano rimwe na rimwe bagahanukirwa n’urubura mu misozi miremire bakoreramo iyo myitozo, haba hari ubukonje buri munsi ya 0° C.

Igisirikare cy’u Buhinde kigabanyijemo ibyiciro icyenda, 1. MARCOS(Marine Commandos) ni abarwanira mu mazi, 2. Para Commandos ni ingabo zirwanira mu kirere zikaba zamanukira mu mitaka, cyashinzwe mu 1966, 3. Ghatak forces (ghatak:killer) bisobanuye abicanyi mu gihinde, aba bakoreshwa cyane mu bitero byo kurwanya ibyihebe.

4.Cobra, aba basirikare ngo bitabazwa cyane ku rugamba cyane cyane mu duce tw’amashyamba y’inzitane ariko anasanzwe azwiho kubamo ibinyabuzima nabyo by’ubumara nk’inzoka,…bagahangana n’umwanzi ari nako bahanganye n’ibikoko.

5.Force one, aba bashinzwe kurinda umujyi wa Mumbai, uyu mutwe wa gisirikare washinzwe muri 2010 nyuma y’ubwo uyu mujyi wagabwagaho ibitero n’ibyihebe.

6.special frontier forces: Uyu mutwe wa gisirikare washinzwe mu 1962 ubwo Ubuhinde bwari buri mu ntambara n’ibindi bihugu birimo n’u Bushinwa, izi ngabo zikaba zihora zihanganye n’imitwe y’inyeshyamba iba ishaka kwinjirira igihugu iturutse hanze.

7.National Security Guard, Garud Commando Force na Special Protection Group, umutwe kabuhariwe ugizwe n’abasirikare bashinzwe kurinda minisitiri w’Intebe.

Leta y’u Buhinde ishora akayabo ka miliyari 46 z’amadorali ya Amerika mu gisirikare buri mwaka, umutungo w’igihugu ubatakaraho ukaba ariwo utuma gikomera ku buryo gishyirwa ku mwanya wa kane ku isi.

N’ubwo bufite umubare munini w’ingabo, ibikoresho by’intambara nk’indege, ibimodoka by’imitamenwa,intwaro z’ubumara (missiles) n’ibindi,ni bike ugereranyije n’ibifitwe n’ibindi bihugu nka Koreya y’Epfo, USA,Russia,…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


