Kanye West arareba ay’ingwe Drake na Nick Cannon bavuze ku miterere y'umugore we

Sangiza iyi nkuru

Umuraperi  Kanye West ararebana nabi n’umuhanzi Drake na Nick Cannon bitewe n’amagambo bavuze ku mugore we, Kim Kadarshian by’umwihariko imiterere ya Kim Kadarshian.

Uyu mugabo arihanangiriza Drake na Cannon ko badakwiye kuvuga, kuririmba cyangwa se kugira igitekerezo bamutangaho kuri Kim Kadarshian.

Abinyujije muri videwo zinyuranye, Kanye West yagize ati” Ibi bintu ntibyanyuze roho yanjye”

Kanye West yasabye Nick Cannon ko yagaragaza icyubahiro ku mutambukanyi we mu gihe kizaza niharamuka hari umubajije ku bijyanye na  Kim Kadarshian bigeze gukundana mu myaka ishize.

Ni nyuma yaho Nick Cannon mu kiganiro na Vlad Tv yavuze ko icyo yibukiraho  Kim Kadarshian ari ikibuno.

Yagize ati” Uriya mukobwa w’umwera afite ikibuno”

Kuri Drake,Kanye West yamusabye ko yasobanura neza  ‘Kiki’ yaririmbye mu ndirimbo ye ‘In My Feelings’ aho yabazaga niba uyu ‘Kiki’ amukunda.

Iri zina ‘Kiki’ ni izina ry’umuryango rya Kim Kadarshian gusa uyu mugore mu minsi ishize, yavuze ko uyu Kiki atari we yaririmbye.

Kim

Nk’uko TMZ ibitangaza, Kanye West yabajije Drake impamvu ataririrmbye Riri, akabyiniriro ka Rihanna.

Kanye West w’imyaka 41 yashakanye n’Umunyamideri Kim Kadarshian  ufite 37, ubukwe bwabo buba muri Gicurasi 2014.

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *