Hamisa Mobetto yavuze ingeso mbi yatumye atifuza kubana na Diamond Platnumz

Sangiza iyi nkuru

Umunyamideli Hamisa Mobetto avuga ko Diamond Platnumz atari we mugabo yifuza kubana na we mu buzima bwe.

Mu kiganiro na kimwe mu bitangazamakuru byo mu gihugu cya Kenya, Mobetto yavuze ko Diamond afite ingeso yo kuba atabasha kuba yakwicara ngo abane n’umgore umwe kandi ko muri Tanzaniya yamaze kuba imfizi izwi n’abagore benshi.

Yagize ati” Muri Tanzaniya azwi n’abagore benshi,nakomeje kubana na we (Diamond) ngira ngo wenda  yahinduka gusa nabonye akomeje kwiberaho uko nari muzi na mbere”

Uyu mugore w’abana babiri  yongeyeho ko  kugeza ubu nta kintu na kimwe ashaka  kimwibutsa Diamond kandi ko yamaze gufunga bumwe mu buryo bakoreshaga batumanaho bombi.

Mobetto yongeye kugaruka ku byavuzwe ko yashakaga kuroga Diamond maze avuga ko yavuganye na Sheikh kugira ngo amugire inama ku buryo yakomeza kubana neza na Diamond kandi  ko byari mu nyungu z’umwana we.

Diamond na Mobetto bafitanye umwana w’umuhungu, Dylan babyaranye  muri Nyakanga 2017.

 

 

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *