Intsinzi ya Trump iteye umutima uhagaze isi

Sangiza iyi nkuru

Ishyirahamwe Intelligence Unit EIU riratangaza ko mu gihe Trump yatahukana intsinzi mu matora ya Perezida wa Amerika, bishobora gutera ibibazo ku bukungu bw’isi no gutera ibibazo muri politike n’umutekano kuri Amerika.

Iri shyirahamwe rikaba rivuga ko Trump , uri imbere ku rutonde rw’abakandida ku mwanya wa Perezida Amerika ku ruhande rw’ishyaka ry ‘aba republicains, adashobora gutsinda Madame Hillary Clinton, aho bavuze ko “uzatsinda ari uhagarariye ishyaka ry’aba Demokarate.

trump
Donald Trump ahangayikishije isi

Intsinzi ya Trump iragaragara nk’aho ihagaritse abantu umutima kurusha uko U Bwongereza bwakwivana mu ishyirahamwe ry’u Bumwe bw’I Bulayi cyangwa ibibazo by’intambara biro mu majyepfo y’u Bushinwa.
Ugusubira inyuma k’ubukungu nanone bw’u Bushinwa cyangwa u Burusiya kuba bwarinjiye mu ntambara ya Ukraine na Syria bituma ukutumvikana kw’ibihugu by’ibihangange kugaragara ( Guerre Froide). Ibi nibyo byonyine byafatwaga nk’aho bihangayikishije isi kurusha intsinzi ya Trump.
“Kugeza ubu Trump amaze kuvuga bike mu bitekerezo bye ku byerekeye politike ye kandi buri gihe agenda ahindagurika .
EIU ivuga ko ku manota 25 Trump afite 12 akaba anganya no kwiyongera kw’ibitero by’iterabwoba bishobora kubangamira ubukungu bw’isi.
Iri shyirahamwe rivuga ko amagambo mabi avuga kuri Mexico n’u Bushinwa ashobora guteza intambara y’ubukungu.
Mu kwiyamamaza kwe Trump yasabye ko hakubakwa igikuta hagati ya Amerika na Mexico mu kubuza abimukira kwinjira muri Amerika kandi ko imiryango y’iterabwoba yakwicwa.
Yavuze kandi ko Syria ikwiye guterwa mu rwego rwo kurwanya umutwe wa Islamic State.
EIU ivuga ko ishingiye ku makimbirane ari mu Burasirazuba bwo hagati no Kuba Trump yarasabye ko aba Islam bakwimwa uburenganzira bwo kwinjira muri Amerika bishobora gutuma imitwe itsimbaraye ku matwara ya Islam ibona abayoboke benshi cyane.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *