Rihanna yakozwe ku mutima  n’uguhangayika kwa Chris Brown 

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Rihanna yanyuzwe n’uburyo Chris Brown amwitayeho nyuma yo gutangaza ko yiteguye kurinda umutekano we nyuma yo  kugabwaho igitero n’abajura.

Imwe mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa yatangarije Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko n’ubwo afite ubwoba bw’ibishobora kumubaho ngo yanejejwe no kubona uwo bahoze bakundana, Chris Brown amuhangayikiye.

Iyi nshuti yagize iti”  Yashimishijwe no kuba abajura baraje adahari gusa afite ubwoba bwo kuba abantu bataramenyekana baraje mu rugo iwe. Kumva ko Chris Brown ashaka kumufasha muri ibi bibazo byamukoze ku mutima. Yishimira ko akimwitayeho”

Kugeza ubu, Rihanna nawe yamaze gushyiraho itsinda ryo gushakisha abajura baje iwe kuwa 25 Nzeri uyu mwaka maze bakiba imitungo itaratangazwa kugeza ubu.

Iyi nshuti yakomeje igira iti” Rihanna ubusanzwe afite umutekano urinzwe neza gusa  abashinzwe umutekano we bari gushaka uburyo banoza umutekano muri rugo rwe mu mujyi wa Los Angeles”

Chris Brown Rihanna
Chris Brown na Rihanna bagikundana

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Los Angeles, Jeff Lee yatangaje ko  bari gukurikirana iby’ubu bujura kandi ko kugeza hamaze kumenyekana ko abinjiye mu rugo rwa Rihanna ari abagabo batatu b’ababirabura kuri imyirondoro yabo ikaba itaramenyekana.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *