Dr. Christopher Kayumba yikomye Polisi y’ u Rwanda ayishinja ihohoterwa

Sangiza iyi nkuru

Nyuma yo kongera gufatwa na polisi ikorera mu muhanda mu gitondo cyo kuwa 29 Nzeri 2018, azira gutwara yanyoye inzoga, akoresheje urubuga rwe nkoranyambaga rwa Twitter, Dr.Kayumba Christopher yagaragaje ko yinubiye imikorere ya polisi y’ u Rwanda ndetse anagaragaza ko akomeje kugirirwa ihohoterwa.

Mu magambo akarishye cyane abwira polisi y’ igihugu, Dr. Kayumba yivuye inyuma yabanjije kwibutsa ko mu by’ umweru bike bishize yafunzwe iminsi 10 ngo mu nyuma asabwa amafaranga ibihumbi 500 kugira arekurwa.

Kuri iyi ngingo, Dr.Kayumba yeruye avuga ko muri rusange nta kibazo afitanye na polisi y’ u Rwanda ariko yikoma ubuyobozi bukuru avuga ko aribwo bafitanye ikibazo.

Polisi y’ u Rwanda nayo yahise isubiza ikoresheje Twitter yemeza ko imodoka ya Dr. Kayumba yafashwe mu gikorwa cyo gukumira abashoferi batwara basinze. Polisi yagize iti” Iki gikorwa kiba kigamije gukumira impanuka no kurinda ubuzima bw’ abaturage n’ ibindi byakwangirika biturutse ku mpanuka ziterwa n’ ubusinzi”.

Na none polisi yakomeje ivuga ko Dr. Kayumba ari umunyarwanda kimwe n’ abandi imusaba kuba yayegera, urwego rw’umuvunyi ndetse na RIB akabagezaho ikibazo cye bakaba bamurenganura mu gihe ari ngombwa.

Aha, Dr. Kayumba yahise avuga ko yafashwe ubwo yajyaga gufata umuvandimwe ngo bajye gusura umuryango wabo mu Bugesera.

Yakomeje anemeza ko polisi ikomeza kumugendaho ivuga ko yayirwanyije akayishinja ko imuhoza ku nkeke kuva muri 2012 ubwo nabo yagiranye nayo ikibazo gisa n’ iki.

Mu nyandiko ye ikakaye cyane kandi yibasira uburyo akomeje gutotezwa, Dr. Kayumba yanatunze polisi agatoki ayibutsa ko ibuza itangazamakuru gukorera mu mudendezo n’ ubwisanzure.

Yanashimangiye kandi ko ifungwa ry’ ikinyamakuru cye The Chronicle ndetse n’ umunyamakuru Idrissa Byiringiro avuga ko yarenganye ngo kuko yakorewe ubugenzuzi budasobanutse birangira akatiwe igifungo.

Mu rwego rwo kumenya umwanzuro ndetse n’ ingamba Dr.Kayumba yaba afite mu gihe avuga ko ubuzima bwe buri mu mazi abira, Bwiza.com yagerageje kumuhamagara ku murongo we wa telefoni ndetse tunamwandikira ubutumwa bugufi ariko ntiyasubije.

Dr Christopher Kayumba, ni umushakashatsi waminuje mu rwego rwo hejuru mu bijyanye ni Itangazamakuru , iterambere , gukemura amakimbirane ndetse akaba n’ impuguke muri Politiki akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

kayumba 1 1 kayumba 2 kayumba 3

 

Gaston Rwaka/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *