Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ryafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo Imurora Japhet na Ndatimana Olivier, nyuma yo gukekwaho imyitwarire inyuranyije n’amahame agenga ruhago.
Nk’uko iri shyirahamwe ryabitangaje, iki cyemezo gishingiye ku mategeko agenga imyitwarire y’abakora mu mupira w’amaguru, aho aba bombi bakekwaho ibikorwa bishobora guhungabanya ubunyangamugayo bw’imikino.
Ku ruhande rwa Ndatimana Olivier, ushinzwe ibikoresho muri Gorilla FC, akurikiranyweho imyitwarire idasanzwe yagaragaje mbere y’umukino w’Igikombe cy’Amahoro wahuje Gorilla FC na Rayon Sports wabaye ku wa 22 Mata 2026. Biravugwa ko yagaragaye hafi y’ikibuga akora ibikorwa byateje impaka, bamwe babifata nk’ibishobora kuba bifitanye isano n’imigenzo itemewe mu mupira w’amaguru, aho bivugwa ko yari ari kuroga Rayon Sports.
Naho Imurora Japhet, umutoza wungirije w’Amagaju FC, we akurikiranyweho kugira uruhare mu gushaka guhindura uko umukino wagenze. Amakuru yasakaye agaragaza amajwi bivugwa ko ari aye, arimo asaba umukinnyi wa Musanze FC ubufasha bwo koroshya umukino, amwizeza inyungu zirimo amafaranga.
Muri ayo majwi kandi, humvikanamo ibiganiro byerekeye imigambi yo kubona intsinzi mu buryo butanyuze mu mucyo, harimo n’ivugwa ry’igihembo cy’amafaranga ku bitego byatsindwa.
FERWAFA yatangaje ko aba bombi bahagaritswe mu bikorwa byose bifitanye isano na ruhago, banabujijwe kwegera ibikorwa by’ikipe birimo imyitozo n’imikino, kugeza igihe Komisiyo ishinzwe imyitwarire izafatira umwanzuro wa nyuma.
Iri shyirahamwe rikomeza gushimangira ko riharanira kubungabunga ubunyangamugayo n’isura nziza y’umupira w’amaguru mu Rwanda, rinamagana imyitwarire yose inyuranyije n’amategeko n’indangagaciro za siporo.


