Uburundi burakoza imitwe y'intoki ku ntwaro rutura y’ubwirinzi

Sangiza iyi nkuru

Ambasaderi w’u Burundi mu Burusiya, Edward Bizimana yatangaje ko  habura igihe gito kugira ngo igihugu cye kigure imbunda kabuhariwe mu bwirinzi bwo mu kirere yitwa Pantsir- S1 nk’uko byari byatangajwe mu minsi ishize.

Ambasaderi Bizimana ahamya ko iyi mbunda izafasha ahanini mu kongera umutekano w’Uburundi  by’umwihariko mu kirere nk’uko inkuru dukesha Spyreports ibitangaza.

Amb. Bizimana yagize ati”  Muziko ari inzira ndende, Uburundi buhanganye n’ibibazo by’iterabowba n’ibindi by’umutekano. Ni biba vuba aha bizaba birushijeho kuba byiza. Ntabwo nzi ngo tuzagura zingahe gusa zirakenewe mu Burundi no kubw’umutekano wabwo”

Uyu muyobozi atangaje ibi nyuma yaho Minisitiri w’Umutekano w’ Uburundi, Emmanuel  Ntahomvukiye mu ntangiro za Kanama yatangaje ko igihugu cye kiri mu nzira zo kugura iyi ntwaro rutura ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mutekano mu mwaka wa 2018.

Yagize ati” Ifite imbaraga (imbunda), turashaka kuyigura”

p04f1frw
Minisitiri w’umutekano mu Burundi, Emmanuel Ntahomvukiye

Uburundi bugiye kugura  iyi Pantsir s1 mu gihugu cy’Uburusiya nyuma y’amasezerano y’ubufatanye yashyizweho umukono n’ibihugu byombi muri Kanama 2018.

Muri aya masezerano ibihugu byombi byemezaga ko agamije kungurana ubumenyi no guteza imbere ibjyanye no kubungabunga amahoro no kurwanya iterabwoba.

Pantsir-S1 ni imbunda nini itwarwa n’imodoka, ifite ubushobozi bwo kurasa kure yerekeza mu kirere.

Iyi mbunda ikozwe mu buryo ishobora kurinda ikirere maze igakumira umwanzi yaba aje muri kajugujugu,igisasu gitewe, misile n’ibindi byitwa  UAV mu ndimi z’amahanga.

Ibi ni nyuma yaho Uburundi butangaje ko indege y’U Rwanda mu kwezi kwa gatanu yavogereye ikirere cyayo.

1 103
Pantsir-s1

Imbunda u Burundi bugiye kugura ni imbunda yakorewe mu Burusiya, ‘Pantsir-S1’ air-defense missile-gun, iba ifunze hejuru y’imodoka y’ikamyo ku buryo byoroha kuyijyana aho ushatse, ikaba ifite agaciro ka miliyoni z’Amadolari hagati ya 13.15 na 14.67.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *