P202512004DT-0266

Gushinga umutwe witwara gisirikare wo kurinda amabuye y’agaciro: Amerika yanyomoje RDC

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye ko hari inkunga y’amafaranga zateye umutwe witwara gisirikare washinzwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kugira ngo uzajye urinda ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro muri iki gihugu.

Ku wa Mbere tariki ya 27 Mata ni bwo Urwego Rushinzwe Ubucukuzi bw’Amabuye y’agaciro muri RDC (IGM), rwatangaje ko hamaze gushingwa umutwe witwara gisirikare ugomba kujya urinda amabuye y’agaciro.

IGM yavuze ko gushinga uriya mutwe bigamije gusukura urwego rw’ubucukuzi, by’umwihariko biciye mu kurwanya ibikorwa binyuranyije n’imiyoborere, gukorera mu mucyo no gukurikiranwa.

Uru rwego mu itangazo rwasohoye, rwavuze ko umutwe witwara gisirikare washinzwe, bitarenze 2028 ugomba kuba rufite abarinzi babarirwa mu 20,000 mu ntara 22 za RDC zikoreraamo ubucukuzi.

Biteganijwe ko itsinda ry’abari hagati ya 2,500 na 3,000 bagomba kuba babonetse mu mezi atandatu ari imbere, nyuma yo guhabwa imyitozo.

Gucunga ibirombe bicukurwamo amabuye y’agaciro biri mu bigize amasezerano yerekeye uwo mutungo kamere Congo Kinshasa imaze igihe yarasinyanye n’ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ndetse IGM ku wa Mbere yavuze ko biriya bihugu byombi byashoye muri ruriya rwego abarirwa muri $ miliyoni 100.

Amerika icyakora biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa, yavuze ko nta mafaranga yigeze iha ruriya rwego nk’inkunga.

Yanditse kuri X iti: “Guverinoma za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziyemeje guteza imbere iterambere ry’ubukungu, ituze, n’iterambere rusange binyuze mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Amerika na Congo. Iki gikorwa gishyigikira ishingiro ry’ishoramari ryinshi rya Amerika muri Congo, ryemera ko iterambere ry’ubukungu rirambye ari ryo shingiro ry’ituze rirambye. Guverinoma ya Amerika ntitera inkunga imitwe yitwara gisirikare mu rwego rwo kurinda ibirombe.”

Nyuma y’ubu butumwa, IGM yahise ivuguruza ibyo yari yatangaje, ivuga ko uburyo bwo gutera inkunga iriya mitwe bushingiye ku ngingo zitandukanye, ikindi bukaba burimo abafatanyabikorwa batandukanye ndetse bukaba butajyanye n’inkunga itangwa na leta iyo ari yo yose.

Biteganijwe ko gushaka abakozi muri uyu mushinga bizatangira muri Gicurasi 2026, hagakurikiraho amahugurwa hagati ya Kamena n’Ukuboza, hanyuma itsinda rya mbere ry’abarinzi b’ibirombe rikazatangira gukora mu Ukuboza 2026.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *