Pasiteri wasambaniraga mu gihuru yakubiswe nk’iz’akabwana

Sangiza iyi nkuru

Umupasiteri wo mu itorero AFM ry’i  Tynwald, mu gace ka Dzivarasekwa muri Zimbabwe, witwa Joseph Ponda yatunguwe no kubona aguwe hejuru arimo gusambana n’umwe mu bakiristo ayobora.

Uyu mupasiteri yarakubiswe arakomeretswa kugeza ubwo asigara ari intere, yafashwe asambanira mu gihuru nk’uko ikinyamakuru afrikmag kibitangaza.

Umwe mu babonye iryo shyano, yagize ati “Nabonye pasiteri ajyanye n’umugore, si bwo bwa mbere bari babonwe bari kumwe mu modoka, umugore yarabyaye ariko nta mugabo agira nawe atuye i Dzivarasekwa, njyewe ntabwo nakekaga ko haba hari ikihishe inyuma yabo kugeza ubwo mboneye video. Nagize amahirwe yo kumubona neza nyuma yaho ibyo bibaye, ababaye cyane mu buryo budasanzwe”.

Pasiteri Ponda wakubiswe akagirwa intere ntabwo yigeze ahakana cyangwa ngo yemere icyaha ashinjwa cy’ubusambanyi. Ati “Mfite byinshi navuga ku byabaye, ntabwo nabivugira kuri telephone (yabazwaga amakuru kuri telefoni) ndaba mbohotse mu masaha abiri.

Si ubwa mbere mu gihugu cya Zimbabwe havuzwe inkuru z’abapasiteri bafatiwe mu Makosa ajyanye n’ubushurashuzi cyangwa se gushaka kurya imitsi abakiristo n’ubuhanuzi bw’ibinyoma. Mu mwaka wa 2016 umupasiteri witwa Tito Wats wagurishaga amatike ku madolari 500 abwira abakiristo ko ari ayo kujya mu ijuru yarafashwe arafungwa.

Undi mupasiteri wari uri mu mazi arimo kubatiza abakiristo yasamuwe n’ingona abakiristo bareba, undi ahanurira Perezida Mugabe arafungwa, n’ibindi bitandukanye bivugwa ku bapasiteri b’iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *