Rusizi: Abagore bo mu itorero ‘Méthodiste Libre’ bahangayikishijwe n’isenyuka ry’ingo

Sangiza iyi nkuru

Abagore bagera kuri 35 bahagarariye abandi mu maparuwasi 25 agize Conference ya Kinyaga mu itorero Méthodiste libre mu Rwanda  baravuga ko bahagurukijwe no kurwanya igitera cyose  isenyuka rikabije ry’imiryango muri iki gihe,cyane cyane ko basanze ngo hari n’ingo zisenyuka zigishingwa.

Mu kiganiro na Bwiza.com nyuma y’umwiherero w’iminsi 3 wahurije aba bagore muri paruwasi ya Kamembe muri iri torero mu mujyi wa Rusizi, basanze hari byinshi muri iki gihe bibangamira  imiryango, birimo kudohoka kw’ababyeyi mu mirerere y’abana babo bituma bamwe bakura biroha mu ngeso mbi zirimo n’ibiyobyabwenge bikababuza gushinga ingo zihamye, n’ubuharike n’ubushoreke byiganje cyane mu mirenge igize ikibaya cya Bugarama.

Hari kandi kutumvikana ku mutungo aho umwe mu bagize umuryango aba ashaka kuwikubira,  ibijyanye n’iterambere bituma abantu bashakana  basa n’aho bataziranye neza barahuriye ku mbuga nkoranyambaga bakaba inshuti bataziranye imico ntibamarane kabiri, kuba ababyeyi batagira uruhare mu ishingwa ry’ingo ry’abana babo, gucana inyuma kw’abashakanye, kutubaha Imana nk’umuremyi wa mbere w’imiryango n’ibindi.

Uyu mwiherero wahuriranye n’ukwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge mu miryango kwashyizweho na komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge,aba bagore bahagarariye abandi bavuze ko, nyuma yo gusesengura ibyo byose bagiye kumanuka mu mirenge yose igize amaparuwasi yabo,ahanuganugwa amakimbirane hose bakahazenguruka urugo ku rundi babaganiriza,bakizera ko imbaraga zabo zizazahura imiryango myinshi kuko hari iyakimbiranaga bikagera n’aho umwe yambura  ubuzima mugenzi we.

Nyiranzeyimana Anne-Marie wo muri paruwasi ya Gakenke mu murenge wa Muganza,avuga ko aho bigeze abagore bakwiye guhaguruka bakagira uruhare mu kubaka umuryango muzima,kuko ingaruka mbi z’isenyuka ryawo ari bo ba mbere zizahaza.

Yagize ati’’ nkatwe mu kibaya cya Bugarama duhanganye n’ibibazo byinshi birimo ubuharike n’ubushoreke bukururwa n’ubusinzi kandi  n’abagore b’abasinzi barahari,inda zitateganijwe mu bangavu ziyongera, uburaya n’izindi ngeso mbi zangiza imiryango. Twiyemeje gushyira hamwe tukabungabunga ubusugire bw’imiryango kuko kumva ngo abantu wabonaga  mu rusengero umwe yishe undi,cyangwa umwe yiyahuye kubera mugenzi we ari ibibazo bikomeye cyane tutakomeza kurebera nk’abagore bababajwe n’ingo zibanye nabi.’’

Mukanziga Théodosie wo muri paruwasi ya Kamembe, na we avuga ko no mu mujyi wa Rusizi hari imiryango usanga mo amakimbirane harimo n’iy’abitwa ko basenga  ariko bidakwiye. Bakaba bagiye guhaguruka bahereye ku rubyiruko barwigisha ububi bw’ingeso mbi zirwangiza rukiri ruto bikazatuma rutubaka imiryango ishyitse,bakanagenda urugo ku rundi mu ngo zidahagaze neza mu mibanire kandi ngo umusaruro uzaba mwiza nk’uko babyizeye.

Umubwiriza wa Conference ya Kinyaga muri iri torero Pasiteri Habiyambere Céléstin,avuga ko no muri iri torero hari imiryango bazi ibanye mu bibazo, guhaguruka kw’aba bagore bikazazana impinduka nziza muri iyi mibanire,itorero rikazabashyigikira mu buryo bwose bushoboka, agasaba n’abagabo kumva ko kunga imiryango bibareba,uruhare rwabo  ntirusigare inyuma.

Bibaye mu gihe umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ,Nsigaye Emmanuel aherutse gusaba amadini n’amatorero yose ahakorera  kugira uruhare mu kugarura ubwumvikane mu mu miryango ibanye nabi, uhagarariye abagore mu rwego rw’iyi Conference Mukarugwiza Floride akavuga ko bafashe iya mbere mu kwitabira iyi mpuruza y’ubuyobozi bw’akarere n’itorero  kandi bazagera ku bifatika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *