Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza, HEC, yatangaje urutonde rw’abanyeshuri bashya bemerewe inguzanyo yo kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) no mu mashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro (IPRCs) mu mwaka w’amashuri wa 2018/19 rugaragaza ko abasaga 5,314 batemerewe inguzanyo.
Mu itangazo HEC yasohoye kuri uyu wa Kabiri, rigaragaza ko mu banyeshuri 13 792 bari basabye inguzanyio, abayemerewe ari 8 478 naho abatayemerewe ni 5314.
Kanda Hano urebe urutonde rw’abemerewe
HEC, yavuze ko abasabye ntibemererwe, izakira ubujurire bwabo, buzatangirwa ku biro byayo i Remera mu Mujyi wa Kigali guhera kuri uyu wa 3-10 Ukwakira 2018.
Ugereranyije n’umwaka ushize, abahawe inguzanyo baragabanutse kuko abayihawe bari 11 027 tutibagiwe n’asaga 5,000 bagiye muri za IPRC.


