Umuhanzi Chris Brown avuga ko agifite icyizere cyo kuzasubirana n’uwo bahoze bakundana ari we, Rihanna nyuma y’imyaka itanu batandukanye.
Inshuti ya hafi ya Chris Brown ivuga ko Chris agowe no kuba Rihanna atakiri inshuti ye nk’uko inkuru dukesha Holywoodlife ibitangaza.
Yagize iti” Chris ntashobora kwikuramo Rihanna nyuma y’iyi myaka yose. Uretse kuba hashize igihe batandukanye, bose babajwe ndetse banaririjwe n’urukundo rwabo. Chris aracyatekereza kuri Rihanna”
Iyi nshuti ihamya ko Chris Brown akenshi hari igihe abura ibitotsi akirebera amafoto ya Rihanna.
Iti” Akenshi Chris akunda kureba ku mafoto ari ku rukuta rwa instagram rwa Rihanna. Amutekerezaho kenshi nijoro nk’igihe yabuze ibitotsi”
Uyu ahamya ko uburyo Rihanna asigaye agaragara mu ruhame rufite uruhare runini mu gutuma Chris Brown yumva basubirana. Urugero atanga ni nk’aho Rihanna aherutse muri Singapore na Dubai.

Iti” Atekereza ko Rihanna asigaye abereye ijisho kandi ko imyaka afite yatuma noneho bongera gusubirana. Yumva ko umunsi umwe bazasubirana bakongera kubaho bishimye. Mu by’ukuri Chris yashenguwe no kubura Rihanna, kuba akimwibuka bituma adashobora gukundana n’undi mukobwa”
Iki kikaba ari ikimenyetso simusiga ko Chris Brown yaba yateye intambwe yo kwiyibagiza Rihanna.
Chris Brown yakundanye na Rihanna mu mwaka wa 2008. Muri 2009, ubwo Chris Brown yakubitaga Rihanna, umubano wabo wahise uhagarara nubwo nyuma byagiye bikomeza kuvugwa ko bashatse gusubirana ariko bikanga.
Nyuma yaje gukundana na Karrueche Tran mu 2013 gusa baza gutandukana nyuma yaho Chris Brown abyaranye n’undi mukobwa, Nia Guzman muw’ 2014.



