Ntimugasaze ibyiza biri imbere- Habineza Joe abwira inshuti ze

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Habineza Joseph, ukunzwe cyane n’urubyiruko rw’u Rwanda ndetse rwanamuhaye akazina ka Joe, yifurije abakunzi be kuramba, ndetse ko ibyiza biri imbere.

Ibi yabitangarije abakunzi be bamwifurije isabukuru nziza y’amavuko, yabaye ku wa 3 Ukwakira 2018, ubwo yari yujuje imyaka 54.

Habineza abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “ Kuri mwe mwese nshuti zanjye z’akadasohoka, mwanyoherereje ubutumwa bwiza kandi bw’urukundo ku munsi wanjye w’amavuko, si nzi icyo nababwira, gusa mwese Imana ibampere umugisha, Inzozi zanyu zizabe impamo kandi ntimugasaze ibyiza biri imbere! Ndabakunda”.

Joseph Habineza yavutse ku wa 03 Ukwakira 1964, avukira muri komini Kayenzi, ubu ni mu murenge wa Kayenzi, akarere ka Kamonyi, Intara y’Amajyepfo. Abyarwa na Utumyebahutu Jean na Nyiranzabonitegeka Ziripa.

Joseph Habineza yabyaye impanga inshuro ebyiri, afite abana bane yabyaranye na Justine Kampororo. Abana be b’imfura (Umuhungu n’umukobwa) bavutse 1988, abandi babiri (bombi ni abahungu) bavutse mu 1991.

Ni Umugabo ukomeye, ukunda gusetsa kandi arisanzura iyo avuga ubuzima bwe n’uburyo abona ibintu muri rusange. Yayoboye Minisiteri y’umuco na siporo mu Rwanda akunzwe cyane n’urubyiruko, ubu akaba yikorera ku giti cye.

Joseph Habineza ni inzobere mu bijyanye n’Ikoranabuhanga, afite impamyabumenyi muri Informatique yakuye muri Kaminuza ya Montpellier mu Bufaransa.

Imirimo yakoze mu buzima bwe

21 Ukuboza 1989-1991: Analyst Programmer muri Bralirwa

1991-1994: Ukuriye ishami rishinzwe ikoranabuhanga muri Bralirwa

Mutarama 1994: Vice President wa FRVB

Gicurasi 1994-1998: yakoreraga Heineken i Kinshasa

Nzeri 1998- Nzeri 2004: Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri Heineken muri Nigeria

Nzeri 2004- Gashyantare 2011- Minisitiri wa Siporo n’Umuco

Kanama 2011-Nyakanga 2014- Ambasaderi w’u Rwanda muri Nigeria

Nyakanga 2014- Gashyantare 2015: Minisitiri wa Siporo n’Umuco

joe

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *