Ishavu n'agahinda mu mutima wa Selena Gomez

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzikazi  Selena Gomez akomeje kunanirwa kwakira ishyingirwa ry’umusore bahoze bakundana, Justin Bieber wamaze kubana n’umunyamideli, Hailey Baldwin.

Umwe mu bantu ba hafi b’uyu mukobwa avuga ko Gomez yananiwe kwiyumvisha ko Justin Bieber yaba umugabo w’undi mukobwa bityo akaba ari mu gahinda.

Ati” Selena azi neza ko Justin Bieber yamaze kubana n’undi mukobwa gusa ntarabyakira. Biramugora kubana nabyo,ntiyari abyiteze”

Uyu mukobwa ari mu buribwe nyuma yaho mu ntangiro z’umwaka wa 2018 yari yongeye gukundana na Justin Bieber gusa muri Kamena yaje gukundana n’umunyamideli, Hailey Baldwin ndetse bambikana impeta kuwa 13 Nzeri 2018.

0914 justin bieber hailey baldwin together footer 3
Justin Bieber n’umukunzi we, Hailey Baldwin

Urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber  rwatangiye guhwihwiswa mu 2010. Nyuma y’umwaka umwe muri Mutarama nibwo batangaje ko bakundana ku mugaragaro ubwo bari mu biruhuko muri St. Lucia

Aba bombi baje gutandukana  gusa hariho icyizere ko mu 2017 basubirana n’ubwo umuryango w’uyu muhanzikazi wabirwanyaga.

G1 1
Justin Bieber agikundana na Selena Gomez

Ibi nibyo byatumye hagana muri Mutarama, 2018 selena Gomez agira ihungabana hakitabazwa ibitaro.

Selena Gomez na Bieber batandukanye muri Werurwe, 2018 nyuma y’uko hari hashize igihe kirekire urukundo rwabo ruri  muri bomboribombori.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *