Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Uburezi gitangaza ko mu mwaka wa 2020 nta muntu n’umwe uzongera guhabwa akazi mu burezi mu gihe atize cyangwa ngo abe afite amahugurwa mu byo kwigisha.
REB ivuga iki cyemezo kigamije kongera sitati y’abarimu no kubongerera icyizere mu kazi bakora.
Umuyobozi wa REB, Dr Irene Ndayambaje avuga ko abarimu bazobereye akazi bagiye biyongera bitewe n’ibigo nderabarezi (TTC) ndetse n’amasomo y’igihe gito muri Kaminuza ariko ko hakiri abarimu batari inzobere muri aka kazi.
“ Kuri ubu dufite abarimu 63,000 mu gihugu kandi 98% barabyize gusa dukeneye ko byaba ijana ku ijana mu 2020”
Uyu muyobozi yatangarije TNT dukesha iyi nkuru ko REB yatanze igihe gihagije ku bantu batize uburezi basanzwe bigisha ngo nabo buzuzwe ibisabwa.
“ Mu myaka itatu ishize twatanze amahirwe y’umwaka umwe ku bantu bigishaga batarize uburezi ngo bashake uburyo buzuza ibisabwa. Abatarujuje ibisabwa mu 2019 bazakurwa ku mirimo yabo”
Ndayamabaje avuga ko ibi ari mu rwego rwo kubahiriza ihame ry’uko ikigero cy’ubumenyi bwa mwarimu ari ingenzi mu gutuma umunyeshuri atsinda.
Inshuro nyinshi abarimu bigisha batarize uburezi bagiye batungwa agatoki ko bari mu badindiza uburezi. Mu gukoma urusyo n’ingasire, abarimumuri rusange bavuga ko bafite izindi mbogamizi zirimo umushahara udahuye n’isoko, ihindagurika rya hato na hato ry’integanyanyigisho nk’ibintu bikoma mu nkokora ireme ry’uburezi.


