Rihanna yongeye kwifotoza yambaye ubusa- REBA AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Rihanna w’imyaka 28 y’amavuko akomeje kuzenguruka Leta Zunze Ubumwe za Amerika akora ibitaramo yise 72 date tour, yafashe akaruhuko anaboneraho gufata amashusho ya zimwe mu ndirimbo ze, mu mafoto yafashwe hakaba hagaragayemo amwe yambaye ubusa afite n’imbunda.
Rihanna
Iki kiruhuko yagifatiye i Miami, mu gace gakunze kugaragaramo abakerarugendo akaba yarahafatiye amashusho y’indirimbo zasohotse kuri ari Album ye ”Anti” hagaragaramo n’imbunda iri mu bwoko bwa Pisitoli.
Aganira na Dailymail, Rihanna yavuze ko ubu ikimuraje ishinga ari Album ye “Anti” ndetse ko bitazamubuza gukomeza kwita ku bitaramo arimo kugenda akora hirya no hino, we yemeza ko birimo kugenda neza.
rihanaa2
Ibyo yabitangaje kandi mu gihe muri icyi Cyumweru yagaragaye afatiye akaruhuko mu kabari aniteretse inzoga iri mu bwoko bwa Red Stripe, ubwo yari asoje kimwe muri ibyo bitaramo.
Uyu mukobwa kabuhariwe mu njyana ya Pop na R&B akunze kugaragara yashyize ubwambure bwe ku karubanda arushaho gushotora abagabo.
rihann3
Ku bw’umuco wabo ni ibisanzwe gusa nuko hari abo bawusangiye baba bamunenga ko yarengereye ndetse bikagereranwa nko kwamamaza ubusambanyi cyangwa gukina filimi z’ubusambanyi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *