Abaturage batuye mu giturage cya Masunguyi mu Karere ka Bududa muri Uganda bari mu gahinda kenshi nyuma y’aho umugabo w’imyaka 48 w’umupasitoro atemguriye umwana we ndetse n’umugore we nyuma yo kugirana ubwumvikane bucye yarangiza akiyahura.
Uyu mupasitoro witwa Deo Moya, wo kuri Bududa Pentecostal True of Life Church, yatemye umwana we w’imyaka 3 witwa Edward Wanzira kugeza apfuye, asiga umugore we, Beatrice Bisikwa yakomeretse bikabije mbere yo kwiyahura mu gitondo cyo kuwa 17 Werurwe.
Nyuma y’ibi bintu, abo mu muryango wa Bisikwa bahise batera muri uru rugo bagiye guhora havuka imirwano umuyobozi w’aho hantu arahakomerekera kuri ubu akaba ari mu bitaro bya Mbale.
Nk’uko abaturanyi babitangaje ngo Moya yakundaga gushinja umugore we kumuca inyuma n’undi mugabo w’umuturanyi. Uyu mugore kuri ubu uri kuvurirwa mu Bitaro bya Bududa akaba anatwite inda y’amezi 6, yabwiye Daily Monitor ko yabashije kurokoka ha Mana nyuma yo kwigira nk’uwapfuye.

Yavuze ko umugabo we yafashe umupanga agatangira gutemagura umwana wari usinziriye, maze mu gihe atangiye gutabaza nawe amutema amaboko. Yakomeje avuga ko umugabo we yatangiye akora ibintu bidasanzwe ndetse akanikanga ubusa ninjoro.
Umuvugizi w’igipolisi muri Elgon, Diana Nandawula yemeje ibyabaye, avuga ko iperereza ryatangiye kuri iki kibazo ngo hamenyekane icyateye ubu bugizi bwa nabi umupasitoro, gusa avuga ko iperereza ry’ibanze rigaragaza ko byatewe n’amakimbirane yo mu muryango.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


