Rubavu: Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo basabwe kuwufata neza

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe ubwo yatahaga ku mugaragaro umudugudu w’icyitegererezo wa Bahimba wubatse mu Murenge wa Nyundo, mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba, yasabye abawutujwemo kuwubungabunga.

Imiryango 24 yakuwe mu manegeka niyo yatujwe muri uyu mudugudu, ubwo watahwaga ku mugaragaro ku wa Gatandatu tariki ya 6 Ukwakira 2018, Min. Gen Kabarebe yasabye abo Leta yawutujemo kwita ku bikorwaremezo biwurimo.

Yagize ati “Hari aho byagiye bigaragara ko hari abahabwa inzu ejo ugasanga bazisambuye bari kugurisha. Inzu mwahawe musabwe kuzifata neza. Mwahawe umudugudu mwiza ufite byose bikenerwa ngo mubihereho.’’

Minisitiri w’Ingabo yashimiye gahunda nziza z’igihugu zigamije guteza imbere abanyarwanda abibutsa ko uyu mudugudu ugiye guhindura ubuzima bw’abawutuyemo n’abawuturiye. Abasaba kuwusigasira kuko ari uwabo.

Nyirabarahira Ancilla w’imyaka 64 watujwe yashimye Umukuru w’Igihugu wabakijije kubunza Akarago akabatuza mu mazu meza hafi y’ivuriro n’ishuri abana babo bigamo akanaboroza inka bityo bakaba bari kwiteza imbere.

Ni umudugudu ugizwe n’inzu zatujwemo imiryango 48, igikumba cy’amatungo,ivuriro n’ishuri wuzuye utwaye amafaranga y’u Rwanda angana 1, 2 60,03 9,115, watangiye kubakwa muri Mutarama 2017.

A1 A2 A3 A4 A5 A6

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *