Erica Tandoh w’ imyaka 10 y’ amavuko ukomoka muri Ghana amaze kwamamara ku isi biturutse ku mpano ya muzika aho aherutse kuba umu DJ nyuma y’ amahugurwa yakoze mu minsi 5 gusa.
Uyu Erica Tandoh uzwi ku izina rya DJ Switch aherutse gususurutsa abaperezida batandukanye bo ku Isi ubwo bahuriraga mu nama rusange ya 15 ya Loni iherutse kubera I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Aho I New York Perezida w’ U Bufaransa, Emmanuel Macron n’ umuherwe Bill Gates ni bamwe mu bashimishijwe cyane n’ impano za Dj Switch ndetse banemera kumushyigikira mu buryo bwose bushoboka mu rwego rwo kurushaho guteza imbere ikimurimo, nk’ uko tubikesha Yen.com/gh.

Uyu mwana w’umukobwa ukiri muto ugaragaza impano z’ ubuhanzi ziganjemo kuririmba, kurapa, kubyina n’ ibindi asanzwe ashyigikiwe cyane na nyina umubyara kuko amuherekeza aho agiye hose.
Dj Switch agira ati” Urukundo nkunda muzika rwatumye mba umu Dj, mama wanjye yasanze ndi umwana w’ umuhanga ndetse afatanyije na papa wanjye bakomeje kuntera ibyishimo bidasanzwe”.
Dj Switch avuga ko Imana imufashije agakomeza gukura ndetse akaniga neza azaba umuganga w’ umubyaza bityo akazafasha ababyeyi bakennye cyane, nk’ uko byatangajwe na RFI mu gitondo cyo kuwa 7 Ukwakira 2018.
Ati” Nzafatanya muzika n’ ubuganga bityo nzajya ndiririmbira ababyeyi bari kubyara ubundi bibagendekere neza”.

Abakurikiranira hafi ubuzima bwa Erica bemeza ko akomoka mu muryango uciriritse ,atuye mu nkengero z’ Umurwa Mukuru wa Ghana I Accra aho akunzwe cyane , ibyo bikaba bimuha amahirwe ndetse bikanafasha umuryango kwikura mu bukene no kubaho neza.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


