Selena Gomez yahumurijwe n’uwo bahoze bakundana

Sangiza iyi nkuru

Muri iki gihe Selena Gomez ari mu bihe bitoroshye bitewe na Justin Bieber, umwe mu bo bigeze gukundana na we, Zedd yamuhumurije.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuwa 6 Ukwakira 2018, Zedd yashimiye Selena Gomez ku ndirimbo ye nshya yise ‘Taki Taki’ amubwira ko yayikunze.

Yagize ati” @djsnake, @selena Gomez Taki Taki ni umuriro”

Uyu musore n’ubwo atagikundana na Selena Gomez, ntiyahwemye kwerekana ko yishimira uyu mukobwa.

Muri 2015 yagize ati” Ni mwiza, afite amaso meza, arashimishije kandi ni umuhanga, arahambaye”

Ababikurikiranira hafi bakaba bibaza impamvu Zedd ushobora kuba afite nimero ya Selena atamuhamagara ahubwo agahitamo kubinyuza kuri twitter.

Zedd and Selena Gomez 7
Selena Gomez ari kumwe n’uwo bahoze bakundana, Zedd

Aba bavuga ko iki gishobora kuba ikimenyetso cy’uko Zedd ashobora guhoza Selena Gomez  amarira yatewe na Justin Bieber wamaze gushakana na Hailey Baldwin.

Selena Gomez yakundanye na Zedd mu 2015 nyuma yo gutandukana na Justin Bieber.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *