Abashinzwe inzu y’uburuhukiro ku bitaro bya Kaminuza by’i Port Harcourt muri Nigeria, batawe muri yombi bashinjwa kunogora ijisho ry’umwana wari wapfuye.
Nk’uko ikinyamakuru The Sun kibitangaza, ngo ubwo se w’umwana yari agiye kwishyura amafaranga y’uburuhukiro ngo atahane umurambo w’umwana we, Chuma w’amezi 18, ngo ajye kuwushyingura, nibwo yahise avumbura ko ijisho rye ryakuwemo rikibwa.
Muri ako kanya ngo nibwo yahise atangira kubaza igihe, gute n’impamvu abashinzwe inzu y’uburuhukiro muri ibyo bitaro bakuyemo ijisho ry’umwana we n’aho ryajyanwe, icyo rigiye gukoreshwa n’ibindi bibazo bitandukanye.
Yagize ati “Umwe mu baforomo yaranyegereye ansaba kumpa ibihumbi 30 by’ama- nairas (amafranga akoreshwa muri Nigeria) kugira ngo umwana aze gushyingura ahandi hantu, njye nahise ngwa mu kantu, kuva muri ako kanya bahise bamera nk’abatabyitayeho”.
Yakomeje agira ati “narababaye ku buryo numvaga nakubita abashinzwe uburuhukiro, byaje kurangira ntwaye umurambo w’umwana wanjye, kuri uwo munsi ngeza ikirego ku muyobozi wa Polisi muri Leta ya Rivers.
Akomeza avuga ko yifashishije umwunganizi mu by’amategeko, bategura urubanza kugira ngo amenye neza impamvu ijisho ry’umwana we wari usanzwe afite impanga ye, ryanogowe, rikibwa.
Umuyobozi wa Polisi muri Iyi Leta, Ahmed Zaki yemeje iby’aya makuru ndetse anatangaza ko iperereza ryatangiye gukorwa.


