Umushinga Radio yashakaga gukorera ku butaka yaguze mu Rwanda wamenyekanye

Sangiza iyi nkuru

Byamenyekanye ko nyakwigendera Moses Nakitinje Sekibogo wari uzwi nka Mowzey Radio yateganyaga  gukora umushinga ku bijyanye n’imyidagaduro y’abana ku butaka yaguze mu Rwanda .

Amakuru atariho ivumbi Bwiza.com ikesha Ugblizz avuga ko uyu mugabo  Mowzey Radio yateganyaga gushora imari mu bijyanye n’ibiruhuko maze akubaka ikigo cy’imyidagaduro y’abana  ku butaka bivugwa ko ari bunini yaguze mu Rwanda ahantu hatatangajwe.

Aya makuru yongeraho ko Radio uretse kuba yari afite impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’ubuzima bwo mu twe yavanye  Makerere, yateganyaga gusubira ku ishuri mu rwego rwo kunonosora impano y’ubugeni yari yifitemo.

Mu nzozi ze, Radiyo yifuzaga kuzakora ikintu kizaba intangarugero ku isi ku buryo azahora yibukwa mu mitima y’abantu.

rad04
Mowzey Radio mu mwambaro w’abarangije Kaminuza

Mowzey Radio yitabye Imana kuwa 1 Gashyantare 2018 azize imirwano yabereye mu kabari ka De Bar, Entebbe mu biremetero 35 uvuye mu  mujyi wa Kampala.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane binyuze mu itsinda rya Goodlyfe yaje kwitaba Imana ubwo yari mu bitaro bita Case mu mujyi wa Kampala. Yashyinguwe kuwa 3 Gashyantare mu gace ka Kagga, Entebbe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *