Umukobwa w’imyaka 32 w’Umugandekazi yafashe icyemezo cyo kwirongora ubwe mu rwego rwo kugabanya igitutu yotswaga n’umuryango we wamusabaga gushaka umugabo bakabana.
Uyu witwa Jemimah Lulu, wiga muri Kaminuza yo muri Oxford mu Bwongereza, yateguye umunsi mukuru utunguranye kuwa 27 Kanama 2018 mu kabari kitwa Quepasa Bar muri Kampala, aho yari yatumiye inshuti ze za hafi ngo zize kuba abatangabuhamya b’ubukwe bwe.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko mu kugera ho bari batumiwe, abashyitsi batunguwe nyuma yo kumenya ko mu by’ukuri nta mukwe wari uhari ariko bagasanga Lulu we yiteguye kurongorwa yambaye nk’abageni.
Uyu mukobwa yagize ati: “ Twahoze tuganira kuri iki gitutu cyo kurongorwa n’inshuti yanjye ikunda igitekerezo cyane ku buryo yantije n’ivara .”
Akomeza agira ati: “ Nafashe icyemezo. Urabizi, ubukwe bugaragara nk’ingenzi hano..nzirongora .”

Biravugwa ko ubu bukwe bwatashywe n’abantu bagera kuri 30.


