Nyamasheke: Umugore yakubiswe n’inkuba ahita apfa

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 11 Ukwakira 2018,  nibwo imvura nke ivanze n’inkuba ariko yamaze akanya kanini yakubise Nyirangendahimana Jacqueline w’imyaka  33 y’amavuko wari utuye mu mudugudu wa Kagarama,akagari ka Ntendezi mu murenge wa Ruharambuga,mu karere ka Nyamasheke, ubwo yasoromaga icyayi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’akagari ka Ntendezi, Ndagijimana Egide, avuga ko iyi nkuba igikubita nyakwigendera yahise ashiramo umwuka, umugabo bakorana  bari begeranye  we agwa igihumure.

Agira ati’’ ni urupfu rwatubabaje twese, kuko yari umukozi  wa  COOPTHE Mwaga-Gisakura ikorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura tukaba twafatanyije na rwo gushyingura nyakwigendera no guhumuriza abo asize, muri ibi bihe bigaragaramo imvura izana n’umuyaga mwinshi cyangwa inkuba abaturage tukabasaba kubahiriza amabwiriza bahabwa n’abayobozi”.

Umuyobozi w’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura  Mungwakuzwe Yves, yavuze ko  bababajwe cyane n’urupfu rw’umukozi wabo, bakaba nk’abakoranaga na we bagiye  gufasha umuryango imirimo yose ijyanye n’ishyingura,gusa ngo mu mategeko nta kindi ateganya we yakorerwa, ariko bazakomeza gusura umuryango asize no kuwufata mu mugongo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge, Rugerinyange Révélien na we avuga ko bagiye gukangurira abasoromyi b’icyayi n’abaturage muri rusange kwirinda Ibiza cyane cyane inkuba bakurikiza amabwiriza bahabwa,arimo kutugama munsi y’ibiti, kutavugira kuri telefoni n’ibindi igihe imvura igwa,kugira ngo inkuba zikomeje guhitana abaturage zishobore kwirindwa.

Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu bitaro bya Bushenge gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, kimwe n’uyu wahise ahunganbana kugira ngo yitwabwe ho n’abaganga,  abaturage bakaba basabwa kwitwararika igihe imvura nk’iyi igwa,dore ko atari ubwa mbere inkuba zihitana abantu muri aka kagari kuko no mu bihe bishize yigeze kuhicira undi

Nyakwigendera asize umugabo n’abana batatu bato.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *